Ibihugu nka Chad na Nigeria ni bimwe mu bihugu biri ku isonga mu kugira ababituye bafite ikizere gike cyo kubaho muri uyu mwaka wa 2025.
Urebye ku rutonde rw’ibi bihugu 10 byashyizwe mu by’imbere ibyinshi muri byo bibarizwamo imitwe y’intagongwa itera umutekano muke,ibishyira abatuye ibyo bihugu kutagira ikizere cy’ahazaza kubwo kutizera umutekano wabo ko ushobora guhindura imibereho yabo.
Usibye ibikorwa bituma batizera ko ejo habo ari heza kandi nk’uko bizwi uko umutekano ukomeza kuba muke muri ibyo bihugu kimwe n’ikindi byabaho bitera kwimuka kw’abaturage bityo bakajya kure y’aho ubuzima bwabo bushingiye nk’aho bakura ibibatunga n’ibindi.
Mu buryo bw’urukurikirane ni uku ibi bihugu bikurikirana bitewe n’ingano y’abadafite icyo kizere cy’ejo hazaza habo.
Nigeria: Muri iki gihugu nubwo hari ibikorwa by’iterambere arko ni igihugu kikirimo ibyaro ndetse mu bihe byashize cyagiye kirangwamo umutekano muke biri mu bikigira ingaruka ku bagituye.
Chad kugeza ubu muri iki gihugu haracyari kubarizwa umutekano utameze neza ibiri gutuma abatuye muri iki gihugu bahunga iki gihugu abandi bakakibamo ku cyizere gike bibashyira ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde.
Sudan y’epfo: Sudan y’epfo kimwe nka Chad nayo ni igihugu cyugarijwe n’intambara aho umutekano muke wagiye uharangwa kiri mu bituma igaruka kuri uru rutonde.
Central african Republic nayo iri mu bihugu byugarijwe n’iki kibazo kubera umutekaano muke dore ko iki kibazo cyagiye gituma yoherezwamo abafasha kugaruramo amahoro.
Mu bindi bihugu biri mu bifite abaturage batizeye ejo habo hazaza harimo Lesotho,Somalia,Mali,Guinea,Benin na Burkina faso byinshi muri byo bihuriye ku mpamvu y’umutekano nawo utizewe.
