Ikipe y’igihugu ya Uganda nayo ntiyabashije kurenga muri 1/4 mu mikino ya CHA2024 nyuma yo gutsindwa umukino wabo bari bafitanye na Senegal igitego 1-0 muri 1/4.
Mu mukino wa 1/4 mu irushanywa rya CHAN 2024 rikomeje kubera Kenya, Tanzani ndetse Uganda ikipe y’igihugu ya Uganda nicyo gihugu rukumbi cyari gisigaye mubihugu byakiriye ariko nayo ntacyo yabashije gukora imbere y’abafana babo kuko batsinzwe igitego 1-0 n’ikipe y’igihugu ya Senegali.
K’umunsi w’ejo nibwo ikipe yigihugu ya Tanzania nayo yakiriye ino mikino yasezerewe muri 1/4 n’ikipe y’igihugu ya Maroco ndetse k’umunsi wari wabanje ikipe y’igihugu ya Kenya nayo yasezerewe n’ikipe y’igihugu ya Madagascar iyitsinze penalite 4-3, kuri uyu wagatanda byari byitezwe ko byibura ikipe y’igihugu ya Uganda haricyo yakora ngo ikure mu isoni kano karere k’iburasirazuba ariko nayo natago bayyikundiye kuko yatsinzwe igitego 1- na Senaegali.
Bivuze mu bihugu 3 yose bayakiriye nta kipe y’igihugu ibashije kujyera muri 1/2 cya CHAN2024, ibi bishyira icyasha k’umupira wahano muri Africa y’iburasirazuba kuko kuboana ibihugu bitatu byose byakiriye bisezerewe rimwe nta n’imwe ibashije kujyera muri 1/2 cya CHAN 2025, ibi bihugu kandi ninabyo bizakira igikombe cy’Africa cya 2025, nabwo ahri impungenege ko ntacyo ibi bihugu bishobora kuzakora.
Senegali yasanze ibihugu birimo Madagascari ndetse na Maroco, ikindi gihugu cyirava hagati ya Algeria ndetse na Sudani

Ikipe y’igihugu ya Uganda yasezerwe na Senegali muri 1/4 cya CHAN2024




