Nyuma y’Uko ikipe ya Chealse yegukanye igikombe cy’Isi cy’Amakipe itsinze ikipe ya PSG k’umukino wanyuma ibitego 3-0 byose byabonetsse mu gice cya mbere, ninayo kipe yabaye iya mbere mu kwinjiza amafaranaga menshi nyuma y’uko mu mikino irindwi yakinye yatsinze imikino 6 banganya umukino umwe gusa.
Ikipe ya Chelsea nyuma yo kwandika amateka yo kwegukana igikombe cy’Isi Cy’Amakipe yinjije amafaranga agera kuri miliyoni $114.6, Ikipe ya PSG yatsindiwe k’umukino wa nyuma yakuyemo amafaranga agera kuri miliyoni $106, Real Madrid yaviriyemo muri ½ itsinzwe na PSG iza ku mwanya wa Gatatu yinjije Miliyoni $82.5, ikipe ya kane ni Fluminense yijije miliyoni $60.5, ikipe ya gatanu ni Bayern Munich yinjije miliyoni $58.2.
Ku mwanya wa 6 haje Manchester City yinjije angana na Miliyoni 51.7 $, ku mwanya wa 7 haza Palmeiras yinjije Miliyoni 39.8 $,ku mwanya wa 8 haza Inter Milan yinjije Miliyoni 36.8 $,ku mwanya wa 9 haza Al Hilal yinjije agera kuri Miliyoni 34.2 $ naho ku mwanya wa 10 haza SL Benifica yinjije angana na Miliyoni 32.2 $.
Ikipe iza ku mwanya wa nyuma ni Auckland City yo muri New Zealand aho yasaruye agera kuri Miliyoni 4.6 $. Buri kipe yahawe amafaranga bijyanye n’uko yitwaye ndetse n’Umugabane ikomokaho.
Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizongera kuab nyuma y’imyaka Ine, bivuze ko igomba kuba ari kipe ya mbere yinjije amafaranga menshi muri icyi gikombe ndetse ninayo kipe izakina amarushanywa ifite icyi cyirango ku myenda yabo kugeza muri 2029 icyi gikombe cyonjyeye gukinywa, bivuze ko ari nayo kipeifatwa nk’iya mbere ku Isi kugeza muri 2029.

Chelsea yinjije agera kuri Miliyoni $114.6