Chella na Marioo bakomeje kwiharira Audiomack ku ruhando mpuzamahanga

Umuhanzi w’umunya Nigeria Chella usigaye ari mu bagezweho muri iyi minsi mu muziki wa afurika kubera indirimbo ye nshya yise My darling n’umunya Tanzania Marioo uri mu bihe byiza kubera ibihangano bye bigera kure bakomeje kwiharira urubuga rwa Audiomack muri afurika.

Aba bombi bahuriye ku kuba bari kwiharira imyanya y’imbere ku ntonde urubuga rwa Audiomack isigaye itangaza z’abahanzi bari kuyumvirwaho kurenza abandi muri afurika mu bihe bitandukanye nk’uko uru rubuga rujya rubigenza buri cyumweru.

Aba bahanzi bageze kuri ibi kuko bamaze igihe baza bayoboye ku rutonde rw’abari kumvwa cyangwa bafite ibihangano biri gucurangirwa kuri Audiomack inshuro nyinshi nka Chella umaze ibyumweru byinshi ariwe uri imbere mu baari kumvwa cyane mu gihugu cya Sierra Leone nahho Marioo akaba amaze igihe kinini nawe ari imbere muri Tanzania.

Ku rutonde rushya rwashyizwe hanze nanone Indirimbo ya Chella yajeho inshuro 7 zose mu bihugu 10 byatangarijwe imibare yabo akaba ari uwa mbere mu bihugu bibiri muri byo.

ku rundi ruhande Marioo nawe aragaragara inshuro zigera kuri 6 mu gihe ari uwa mbere ku rutonde rwo mu gihugu kimwe cya Tanzania ku ndirimbo ye nshya amaze iminsi itageze kuri itanu ashyize hanze kimwe n’izindi ze zirimo iyitwa Tete n’iyitwa Nairobi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends