Umuhanzi Chella wo mu gihugu cya Nigeria akomeje kwesa imihigo mu muziki we amazemo igihe kitari kinini ku rubuga rwa YouTube aho ashyira ibihangano bye.
Uyu muhanzi utangiye kwamamara kubera Indirimbo ye yashyize hanze mu intangiro z’uyu mwaka wa 2025 yise Darling Ari mu byishimo byinshi nyuma yo kugeza ku bamaze kureba ibihangano ashyira ku kuyoboro wa YouTube ye bagera kuri Miliyoni 100.
Chella abaye umwe mu bahanzi bihuse mu kugira iyi mibare kuko abigezeho mu gihe gito cyane kitageze mu mwaka cyane ko Indirimbo ye yashyize hanze bwa mbere hari mu mezi 10 ashize Ari nayo yamugaragarije abakunzi b’umuziki.
Kuri ubu iyo ndirimbo imaze kurebwa na Miliyoni ebyiri kuri iyi shene ye mugihe iyitwa Darling ariyo ndirimbo ye imaze kurebwa n’abantu benshi kuva yatangira gukora umuziki kuko yarebwe n’abagera kuri Miliyoni 59 hafi kuzuza 60.
Iyi ndirimbo yamuzamuriye urwego dore ko ku zindi mbuga bacururizaho umuziki yagiye imushyira ku mwanya wa Mbere w’abakunzwe mu bihugu byinshi mu gihe kinini haba ku muhanzi ndetse n’indirimbo ye.
Urukundo n’igikundiro akomeje kwerekwa ni bimwe mu biri kumuzamurira imibare myinshi y’abamukurikira kuri YouTube kuko ubu muri ayo mezi make amaze akora umuziki agejeje ku bamukurikira ibihumbi birenga 400.

