Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Chelsea FC yungutse akayabo kagera kuri miliyoni 128.4£, igabanya igihombo yari ifite

Chelsea FC yungutse akayabo kagera kuri miliyoni 128.4£, igabanya igihombo yari ifite

Ikipe ya Chelsea FC yo mjgihugu cy’ubwongereza yatangaje ko yungutse agera kuri miliyoni 128.4 z’amapawundi (hafi miliyari 198 z’amafaranga y’u Rwanda) mbere yuko barangije kwishyura imisoro mu mwaka w’imari warangiye muri Kamena 2024. Iyi nyungu ni intambwe ikomeye iyi kipe yateye ugereranyije n’umwaka ushize, aho  bwo Chelsea yari ifite igihombo cyagera kuri miliyoni 90.1£.

Nubwo iyi kipe yinjije inyungu, amafaranga yinjiye muri rusange yaragabanutse, ava kuri miliyoni 512.5£ mu 2023 akagera kuri miliyoni 468.5£ mu 2024. Ikipe ya Chelsea yasobanuye ko impamvu nyamukuru y’iri gabanuka ari uko ititabiriye UEFA Champions Leaguekubera ko batigeze babona itike, bituma itabona amafaranga y’amateleviziyo n’inkunga z’abaterankunga ku kigero gisanzwe basanzwe bayiha amafaranga mugihe bayitabiriye.

Chelsea yageze kuri iyi nyungu ahanini binyuze mu kugurisha abakinnyi benshi, aho yinjije miliyoni 152.5£. Muri aba bakinnyi bagurishijwe, harimo n’ikipe y’abagore ya Chelsea, yagurishijwe ikaba ubu ikorera ukwayo nk’ikipe yigenga, ariko igikomeza kuba mu mutungo rusange wa nyiri Chelsea kuko batigeze bayigurisha burundu ahubwo bagize nk’ikipe yigenga.

Amafaranga yinjiye avuye ku mikino yakiniwe kuri Stamford Bridge nayo yarazamutse, ava kuri miliyoni 76.5£ mu 2023 akagera kuri miliyoni 80.1£ mu 2024 kugeza kamena ubwo batangiraga gukora iyi raporo.

Ubucuruzi n’imyidagaduro byazamuye inyungu

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Chelsea FC agaragaza ko amafaranga avuye mu bikorwa by’ubucuruzi yazamutse, ava kuri miliyoni 210.1£ mu 2023 akagera kuri miliyoni 225.3£ mu 2024. Ibi byatewe n’amafaranga yishyuwe ku bakinnyi Chelsea yatanze ku ntizanyo, ndetse n’inkingi nshya y’ubukerarugendo bw’abafana n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Kwikura mu bihombo kugira ngo hubahirizwe amategeko ya Premier League

Chelsea yavuze ko iyi ngamba yo kugabanya igihombo igamije kwirinda ibihano bishobora kuyigeraho bitewe n’amategeko ya Premier League ajyanye n’imikoreshereze y’amafaranga (Profit and Sustainability Rules – PSR).

Mu mwaka ushize, Chelsea yari yahombye miliyoni 89.9£, ariko iyo hatabaho kugurisha amahoteri abiri ku kiguzi cya miliyoni 76.5£, igihombo cyari kuba miliyoni 166.4£. Uyu mwaka rero, kugurisha ikipe y’abagore byagize uruhare rukomeye muri miliyoni 198.7£ iyi kipe yatangaje nk’inyungu yavanye mu bigo byagurishijwe.

Iyi nyungu ifasha Chelsea gukomeza guhanganira isoko ry’abakinnyi, no kugura abakinnyi bashya kugira ngo ikipe yongere kugira imbaraga mu marushanwa ya Premier League no kwitegura kugaruka mu mikino mpuzamahanga mu bihe biri imbere.

inyungu yavuye ahanini mu kugurisha ikipe y’abagore ikaba ikipe yigenga

Chealse nubwo amafaranga yungutse ntago yagejeje kumafaranga isanzwe yunguka bitewe nuko ititabiriye UEFA Champion League

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *