
Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo nyinshi zakunzwe cyane agiye gutaramira muri iki gihugu cya Pologne mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore uzaba tariki 8 Werurwe 2025.
Kugeza ubu Rukundo Christian uzwi nka Chris eazy yemeza ko yiteguye gutanga ibyishimo bisendereye abitabira iki gitaramo ndetse akaba yamaze kugera mu mujyi wa Stockholm muri suede aho agomba guhurira na Spice Diana nawe ugezweho mu gihugu cya Uganda.
Nyuma yo kuva muri Suede, Chris eazy azahita yerekeza mu gihugu cya pologne kuwa 26 Mata 2025 naho yitegura gutaramira mu gitaramo azahakorera ahuriye na Joe boy wo muri Nigeria.
Chris eazy afite ibitaramo byinshi muri ibi bihe kuko nyuma yo kuva muri Suede na pologne azajya no mu gihugu cy’ubufaransa n’ububiligi kuwa 3 Gicurasi 2025 no kuwa 10 Gicurasi 2025.
Amateka avuga iki kuri Chris eazy na Spice Diana:
Spice Diana ku mibare, Ni mukuru cyane kuko amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni zirenga 100 kuri Shene ye ya YouTube mugihe Chris eazy we amaze kurebwa inshuro miliyoni 48 zirengaho.
Indirimbo ya Spice Diana yarebwe cyane Ni iyitwa Siri Regular yarebwe n’abantu Miliyoni 15 mugihe kuruhande rwa Chris eazy we imaze kurebwa cyane Ari Jugumila yahuriyemo na Phil Peter ndetse na Kevin Kade imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 10.

Spice Diana arataramana na Chris eazy


Chris Eazy yamaze kugera muri Suede aho ataramira