Abahanzi nyarwanda barimo Chriss Eazy, Bwiza na Juno kizigenza nibo bazaririmba mu bitaramo bigerekeza tour du Rwanda muri uyu mwaka wa 2025.
Ibitaramo nk’ibi bigiye kuba ku nshuro ya gatatu muri iri rushanwa rikomeye mu Rwanda ryamaze kuba mpuzamahanga kubera abaryitabira, bikaba bitegurwa na n’ubuyobozi bwa kikas music isanzwe ifasha abahanzi.

Ibi bitaramo bizaba mu turere tune turimo musanze,Rubavu,Huye no mu mujyi wa Kigali bisorezwamo ku munsi w’igihembo kiruta ibindi muri iri rushanwa.
Ku ikubitiro bizatangira tariki 25 Gashyantare 2025 mu karere ka Musanze, ku nshuro ya kabiri bajye I Rubavu kuwa 26 Gashyantare 2025 mugihe tariki 28 Gashyantare 2025 bazajya mu karere ka Huye bagasoreza mu mujyi wa Kigali.
Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17, rikazatangira tariki 23 Gashyantare 2025 rigasozwa kuwa 02 werurwe 2025, iri rushanwa kugeza ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 7 kuva yashyirwa ku rwego rwa 2.1.
Juno kizigenza kimwe na Chriss Eazy na Bwiza ni amahirwe meza kuri bo yo kongera guhura n’abakunzi babo mugihe Kandi Bwiza nawe Ari amahirwe meza kuri we kubera ko Afite n’igitaramo nyuma y’ibi bya your du Rwanda azakorera mu bubiligi amurika album ye Nshya yise 25shades.
Juno aheruka Gushyira Hanze Indirimbo yitwa Shenge naho chriss Eazy we Aherutse muyo yise Sambolera mugihe Bwiza Afite iyitwa intwari yakoranye na Memo.

Chriss Eazy azatarama muri tour du Rwanda
