Christiano ntawe urimo: Dore abantu bakurikirwa cyane kuri YouTube

Hari benshi bibaza impamvu ibyamamare byinshi bizwi ku isi bitagaragara kuri YouTube ku miyoboro yabo bwite Kandi bafite Amazina akomeye n’ibyo bakabaye bereka abakunzi babo nkuko abandi babigenza ku izindi mbuga.

Ese nawe Ujya wibaza ibihangage 5 byihariye urubuga rwa YouTube mu gukurikirwa Cyane, uyu munsi nibyo tjptrends tugiye kubabwira muri iyi nkuru.

  1. Vlad and Niki
    Vlad na Niki ni abana bo mu gihugu cy’uburusiya bakunzwe cyane kuri YouTube kubera ibikorwa byabo Bakora byiganjemo amasomo y’abo y’abato.

Ku muyoboro wabo wa YouTube aba bana bakurikirwa na miliyoni 134 mugihe bafite Amashusho bashyizeho amaze kurebwa Inshuro Miliyari imwe irenga.

Amazina asanzwe y’aba bana ni, vladislav Vashketov kuri Vlad mugihe mugenzi we Niki Amazina ye Ari Nikita Vashketov, Bombi bavukiye mu mujyi wa Florida muri leta zunze ubumwe za Amerika.

  1. SET India
    SET indi ni umuyoboro ushamikiye kuri televiziyo y’ikigo cya Sony aho Bakora ibijyanye na Filime ndetse n’ibijyanye numuco w’aba Hindi Uzwi mu gihugu cy’ubuhinde.

Uyu muyoboro wa SET India ukurikirwa n’abantu miliyoni 184 kuri YouTube mugihe nta video yarebwe bidasanzwe bafite gusa bafite umwihariko wo kuba bahozaho mu Gushyira Hanze filime bakora.

  1. Cocomelon

Umuyoboro wa Cocomelon, ukora ibijyanye n’inyigisho z’abana bato kimwe mu bikunzwe ku isi bikaba biri mu byongera ababakurikira kuri shene yabo.

Aba bakurikirwa n’abantu miliyoni 190 ndetse Ibiganiro bashyiraho biri mu birebwa nabenshi cyane ko biri mu bigezweho muri iyi myaka haba kuri shene na televiziyo zisanzwe.

Uyu muyoboro ufite video yarebwe Inshuro Miliyari 7 zose Ari imwe yashyizweho mu mwaka wa 2018 kuri iyi shene y’abanya Amerika.

  1. T Series

Uyu ni umuyoboro w’abahinde ukora ibirimo gutunganya Filime ndetse no Gushyira Hanze amajwi akoreshwa muri filime zitandukanye.

Aba bakurikirwa n’abantu miliyoni 286 kuri shene yabo ya YouTube, mugihe bafite agashya ko kugira video zirenga 10 zarebwe Inshuro Miliyari kuri buri imwe.

  1. Mr Beast

Mr Beast, ni umunya Amerika Wamamaye mu bikorwa byinshi birimo ibijyanye n’imikino ndetse na bimwe mu biganiro akorana n’ibyamamare bikomeye.

Igikundiro cye kiri mu bituma ahura n’abantu bakomeye bikurura abantu kuri shene ye Ari Nako bamukurikira ku bwinshi.

Umuyoboro wa Mr Beast ukurikirwa n’abantu miliyoni 364 ndetse byitezwe ko Azuzuza miliyoni 500 mugihe gito kubera umuvuduko ariho.

Mr beast ayoboye abakurikirwa cyane kuri YouTube ku isi muri Rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends