Chukwuka Ekweani umaze kwamamara mu muziki wa afurika cyane mu gihugu cya Nigeria nka Ckay yinjiye mu cyiciro cy’abahanzi bo muri iki gihugu cya Nigeria bubatse ibigwi ku rubuga rwa Spotify.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo love ntwantiti yageze kuri ibi nyuma yo kugira Indirimbo ebyiri kuri Spotify zakinwe n’abantu barenga Miliyoni 400 bimushyira mu bo muri Nigeria bake bagize Indirimbo zirenze imwe kuri uru rubuga zumviswe n’abantu barenga Miliyoni 400.
Kuri uru rubuga mu bahanzi bo muri Nigeria Ckay ahasanze abandi barimo Burnaby ufite Indirimbo ufite izigera kuri enye ari nawe uyoboye abandi, Ayra starr ufite ebyiri,Asake akagira ebyiri,Tems nawe akagira ebyiri kimwe na Davido nawe wabigezeho Kabiri.
Ckay Kandi ageze kuri ibi nyuma y’uko Indirimbo ye yitwa Deluxe yujuje abayikinnye kuri Spotify Miliyoni 400 muri iki cyumweru cya mbere cya Kanama 2025 igasanga indi imwe yari asanzwe Afite yabikoze.
kuri Ckay ni umunezero Ujya mu wundi kuko Ari kugira ibigwi mu gihe yitegura ubukwe n’umukunzi we aheruka kwambuka impeta y’urudashira ibirori byabereye ahantu heza cyane nkuko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo ni Inkuru Nziza cyane kuri uyu muhanzi uzwi mu zitwa Wahala,Emiliana n’izindi zanyuze abakunzi b’umuziki.

Umunezero urasanga undi ku muhanzi Ckay winjiye mu bakunzwe ku rwego rw’abahanzi bakunzwe cyane kuri Spotify
