Nkuko bisazwe bizwi ko Ishimwe Clement afite umuryango ukomeye cyane doreko ari intangarugero muri muziki nyarwanda, aho yashakanye na knowless Butera bakabatega iminsi none bamaranye imyaka 8 ntakibazo bafitanye.
Mukiganiro bagiranye na B&B, Aho babajijwe ibibazo bigiye bitandukanye, niho bageze ku kibazo kigira giti nirihe banga bakoresheje kugirango mu rwubake rukomere, doreko mubindi bihugu abanyamuziki batarwubaka, usanga hakunda kumvikanamo gatanya nyishi.
Yabashubije agira ati” Nibyo koko abantu barabivugaga, gusa icyo nemera nuko natwe ntaho turagera imyaka 8 ni mike cyane , ariko turacyari kumwe ntakibazo, dore ko twanungutse umuryango mugari, dufite n’abana , ntakibazo dufite tubifashijwemo n’imana”.
Yakomeje avuga yuko bashima Imana kubwiyi ntambwe ikomeye ikomeje kubateza, gusa ntwe naho turagera nubwo bamwe batwita ikitegerezo, kuko natwe haraho twifuza kugera.
Yatanganje ko akimara gukora ubukwe, yabonye ubutumwa ko bazamarana umwaka umwe gusa, nkabandi banyamuziki gusa nubu turacyari kumwe kandi turashima Imana ntakibazo.
Knowless yunzemo nawe ati ” Ari mubantu nawe bafashije cyane gutuma nubaka kubera ko abantu bamvugagaho ibintu bibi bitewe na ahashize, gusa nasanze adakaza ibintu ntakibazo nakimwe dufitanye.”
Bongeye kumubaza impamvu ahisha amasura y”Abana be, ko akunda kutaberekana. Yabashubije ko ntampamvu nimwe yatuma abana be bajya mu itangaza makuru, kubera ko buri muntu wese agira amahitamo ye, ubwo ni bakura bazifatira umwanzuro. ntibumva bashaka kwigaragaza bazabikore ariko aribo babyihitiyemo.
Yakomeje avuga ko urugo rwe ruzaramba kandi ko rukomejwe n’Imana.



