Col Pacifique Kayigamba Kabanda, Umunyamabanga Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yatangaje ko azakomereza ku musingi w’ubufatanye mu gukora neza no mu mucyo. Yabigarutseho ku wa 1 Mata 2025 mu muhango wo guhererekanya ububasha na Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yasimbuye kuri uwo mwanya.
Col Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Werurwe 2025. Yari asanzwe ari Umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare. Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RIB, Kimihurura.
Mu ijambo rye, Col Kabanda yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye, anamushimira uruhare yagize mu gutuma RIB ikomeza gukora kinyamwuga. Yashimiye kandi Col (Rtd) Jeannot Ruhunga ku kazi yakoze mu myaka umunani ayobora RIB, akongerera uru rwego ubushobozi mu gukumira no gukurikirana ibyaha.
Col Ruhunga na we yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye ubwo yayoboraga RIB guhera mu 2018. Yagaragaje ko ashimishijwe n’aho urwego rugeze, anifuriza Col Kabanda imirimo myiza.
Col Pacifique Kabanda w’imyaka 59, ni umubyeyi w’abana bane. Yinjiye mu gisirikare mu 1995, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko. Itegeko rigenga RIB riteganya ko Umunyamabanga Mukuru agira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

