Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yageze ku gahigo k’Umunya-Guatemala, Carlos Ruíz, watsinze ibitego 39 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Ibingibi Cristiano Ronaldo yabigezeho k’umugoroba washize ubwo yafashaga ikipe y’igihugu ya Portugal gutsinda Hongrie iwayo ibitego 3-2. uyu mugabo yaje kwinjiza Penalite neza ahita yuzuza ibitego 39 byahise bituma akuraho agahigo kari gafitwe na n’Umunya-Guatemala, Carlos Ruíz, watsinze ibitego 39, birashoboka ko Ronaldo ubura gukina imikino ibiri yo gusha itike y’igikombe cy’Isi ashobora kuzashyiraho agahigo akaba yahita aba umukinnyi wa mbere ku Isi watsinze ibitego by’Isnshi ku Isi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 40 aracyakora amateka ahambaye mu mupira w’amaguru doreko usibye no kuba yakuyeho agahigo ka Carlos Ruíz, watsinze ibitego 39 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yagihe yuzuza ibitego 141 yatsindiye ikipe y’Igihugu ya Portugal bimugira umukinnyi wa mbere watsindiye Portugal ibitego byinshi.
Cristiano Ronaldo kandi yuzuzga igitego cya 943 mu kariyeri ye y’umupira w’amaguru bimugira umukinnyi wa mbere ku Isi watsinze ibitego by’inshi mu marushanywa azwi n’ubwo hari benshi babihakana bavuga ko Pele ariwe watsinze ibitego byinshi ku Isi mu mateka y’umupira w’amagur aho yatsinze ibitego 1234.
Cristiano Ronaldo yahise arusha Lionel Messi ibitego 3 kuko we afite ibitego 36 mu mikino yo gusaha itike y’Igikombe cy’Isi yatsindiye igihugu cye cya Argentine.
Cristiano Ronaldo afite intego ikomeye mbere yo gusezera mu ikipe y’Igihugu yo gutwara igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera muri Amerika, Mexico ndetse na Canada umwaka utaha.

