Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yongeye kwandika izina rye mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi nyuma yo gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi umaze gutsinda imikino myinshi y’amakipe y’ibihugu ku rwego rw’abagabo. Ku Cyumweru, uyu mukinnyi yahawe igihembo cya Guinness des Records, nyuma yo kugera ku ntsinzi ye ya 132 mu mikino mpuzamahanga akinira Portugal,akaba ariwe mugabo wenyi kuva umupira w’amaguru watngira gukinwa ubikoze.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal muri Kanama 2003, kuva ubwo ahita atangira kubaka amateka akomeye. Yageze kuri iki gahigo mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya UEFA Nations League, aho Portugal yari yakiriye Denmark.
Ni agahigo yagezeho nyuma yo gufasha igihugu cye gutsinda Poland ibitego 5-2 mu Gushyingo 2024, aho iyi ntsinzi yahise iba iya 132. Yakuyeho Sergio Ramos, wari ufite agahigo k’intsinzi nyinshi mu mikino y’ibihugu.
Cristiano Ronaldo ni umukinnyi umaze kwandika izina rikomeye mu mupira w’amaguru. Afite Ballon d’Or eshanu, yegukanye ibikombe bikomeye birimo UEFA Champions League inshuro eshanu. Mu mateka ye, ni we mukinnyi wa mbere watsinze ibitego birenga 100 muri UEFA Champions League,kugeza ubungu niwe mukinyi umaze gutsinda ibitego byinshi ku Isiho mu mupira w’amaguru aho afite ibitego birenga 927 ngo akaba afite agahigo ko kuzuza ibitego 1000.
Mbere y’uko Portugal ikina na Denmark, Ronaldo yari amaze guhabwa igihembo na Guinness des Records, bishimangira ko ari we mukinnyi ufite intsinzi nyinshi mu mikino y’amakipe y’ibihugu. Nyuma y’iki gikorwa cy’icyubahiro, Portugal yatsinze Denmark 5-2, igera muri ½ cy’irushanwa rya Uefa Nation League.
Uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye nka Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Al-Nassr abarizwamo kugeza ubungubu , akomeje gushimangira ko ari umwe mu bakinnyi b’ibihe byose isi izahora yibuka. Ibihembo nka Guinness des Records bikomeje kwerekana uburyo yagize uruhare rukomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rw’isi.
Ese Ronaldo azakomeza gushyiraho andi mateka? Abakunzi be bakomeje gukurikiranira hafi ibihe bye bya nyuma nk’umukinnyi mpuzamahanga, bagategereza kureba niba azongera gutsindira Portugal igikombe gikomeye mbere yo gusezera,kuko bamwe mu bakunzi be bamushinja ikintu kimwe kuba ataraha ikipe y’igihugu igikombe cy’isi uyu musore afite intego yo kuzakina igikombe cy’Isi cya 2026 akareba ko yacyegukana akabona gusezera mu ikipe y’igihugu.

