Mu mwaka wa 2023, ikipe ya Al Nassr yerekeje muri Iran gukina na Persepolis yo muri Iran mu mikino ya Champions League yo k’umugabane w’Asiya. Icyo gihe, Cristiano Ronaldo n’ikipe ye bakiriwe nk’abami, aho abatuye muri Iran bakiriye uyu mukinnyi w’ikirangirire n’akanyamuneza ndetse n’ibyishimo byinshi. Abafana benshi bari bafite ibyapa biriho amafoto ye, ndetse umunsi wa mbere bagerayo ntibigeze bakora imyitozo kubera ubwinshi bw’abafana bashakaga kumubona.
Muri uru rugendo, Cristiano Ronaldo yahuye n’umugore witwa Fatima Hamimi, umunyabugeni ufite ubumuga butuma 85% by’umubiri we budakora. Fatima yakoze igishushanyo cya Ronaldo akoresheje ibirenge bye, amuha iyi mpano mu rwego rwo kumwereka urukundo amakunda. Cristiano yagaragaje kumushimira byimazeyo, aramuhobera, aramusoma mu gahanga, ndetse bafata amafoto y’urwibutso bigaragara ko bishimye cyane.
Nyuma y’icyo gikorwa, inkuru zasakaye ko Cristiano Ronaldo ashobora guhanishwa igihano cyo gukubitwa inkoni 99 mu gihe yaramuka asubiye muri Iran. Ibi byatewe n’uko muri Iran hari amategeko akaze ku bijyanye no gukorakora cyangwa kugaragariza urugwiro umugore utari uwe mu ruhame bivuze ko ibyo yakoze mu muco w’igihugu cya Iran ntago byemewe kirazira. Nubwo uyu mugore we yagaragaje ibyishimo n’icyubahiro Ronaldo yamugaragarije, muri Iran ibyo bisa nk’ibihabanye n’amategeko yabo,ubikoze ahanishwa gukubitwa inkoni 99 mu rwego rwo kumuhana.
Cristiano Ronaldo ubu ngo yatangiye gutekereza uburyo atazasubira muri Iran kubera gutinya iki gihano. Ikinyamakuru Marca cyatangaje ko uyu mukinnyi wa Al Nassr atazakina imikino yo muri Champions League ya Aziya mu buryo bwihariye, aho bazashaka uburyo bakinirira ahantu hadafite abafana cyangwa hadakurikiza amategeko nka ya Iran,bivuze ko Ronaldo ntago ari kuri lisite ya AL Nasri yerekeje gukina imikino ya champion league y’Asia kubera gutinya icyo gihano yahabwa aramutse ageze muri icyo gihugu cya Iran.
Nubwo ibi byose bivugwa, nta cyemezo cya nyuma kirafatwa, ariko biragaragara ko Ronaldo adashaka kongera gutera intambwe muri Iran kubera impamvu z’umutekano we n’amategeko akaze y’icyo gihugu.

Cristiano Ronaldo Yanze Gusubira Muri Iran Kubera Gutinya Igihano Cy’Inkoni 99

Cristiano Ronaldo ntago ari kuri lisiti yerekeje muri Iran
