Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Al-Nassr, bivuze ko uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko azakinira ikipe ya Al-Nassr kugezeza muri 2027, ngo kandi nabwo ino kipe yamubwiye ko naba agifite akabaraga amahitamo araye azongera amasezerano kugeza igihe ashakira.
Igihugu cya Soudi Arbia gifata Cristiano Ronaldo nk’imwe mu ntwaro ikomeye cyane kuba akina mu gihugu cyabo n’umwambasaderi wabo mubijyanye no kumenyekanisha ruhago yo muri icyo gihugu bigatuma abantu benshi bakurikira shampiyona yaho, byagiye bigaragara mu myaka amaze muri Soudi Arbia nyuma y’uko agiye gukina yo sahmpiyona yaho isigaye ikurikiranywa n’abatari bake kubera uno mugabo wanditse amateka akomeye muri ruhago y’Isi kugeza ubu, bityo ngo kumutakaza agasohoka muri icyi gihugu ntibishoboka.
Cristiano Ronaldo amasezerano yari yarangiye muri iyi kipe ya Al-Nassr murabyibuka ko hari n’amakipe yamwifuzaga ngo amwifashije mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe gusa we aza gutangaza ko atazakina icyo gikombe, icyarimo cyibazwa n’aho uno mugabo umaze gukura mu myaka ariko mu bijyanye no gutsinda ibitego inshudura aracyazinnyeganyeza ku bwinshi, hibazwaga niba azasohoka muri iyi kipe akaba yagira ahandi yerekeza gusa byaje kurangira yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri ishobora no konjyerwa we mu gihe yaba abishatse.
Igihu cya Soudi Arbia ngo kiri kumukoresha nk’ambasaderi kugira ngo bakomeze bamenyekanishishe umupira wa Soudi Arbia bazakire igikombe cy’Isi cya 2034 haraho bamaze kugera mu mupira w’amaguru ku isi, iki gihugu n’ikimwe mu bihugu byashyize imbaraga mu mupira w’amaguru muri iyi myaka ibiri yashize kuko abakinnyi bakomeye bagiye berekeza muri iki gihugu harimo nka Benzema, Ngolo Kante n’abandi benshi.
Cristiano Ronaldo yageze muri Al-Nassr avuye mu ikipe ya Manchester United 2023, kugeza kuri ubungubu amaze kugira imyaka 40,bivuze ko kandi azarangiza amasezerano ye afite imyaka 42, ngo bimwe mu biraje ishinga n’ukuzuza ibitego 1000, dore ko kuri ubungubu afite ibitego 938, ikindi ngo n’utwarana n’ikipe y’igihugu ya Portugal igikombe cy’Isi ubundi akabaona kumanika inkweto. nugutegereza niba ibyo byose azabigeraho.

Cristiano Ronaldo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al-Nassr

Cristiano Ronaldo kuri ubungubu afite imyaka 40


