Nyuma y’igihe kinini byaragoranye noneho cyera kabaye ikipe ya Newcastle yemeye kurekura rutahizamu Alexander Isak kuri miliyoni £130 yerekeza muri Liverpool.
Umunya Suweden Alexander Isak nyuma y’igihe kinini yarigumuye ku ikipe ya Newcastle dore ko yari yarabwiye iyi kipe ko atazigera agaruka kubakinira bamurekura ngo agende cyangwa se batamurekura gusa na Newcastle nayo yari yarranze kuva ku izima ivuga ko itazigera imurekura ngo ajyende uko byandenda kose, gusa mu minsi yashize nyuma y’Uko ikipe ya Newcastle ibonye ko uyu musore yamaze gufata umwanzuro uhamye ko ashaka kwerekeza muri Liverpool yagiranye ibiganiro mu ibanga na Liverpool maze bemeranya ko Liverpool igomba guhereza Newcastle miliyoni Alexander Isak kujyira ngo imwegukane.
Liverpool nayo yagiye igaragaza ko ishaka uno musore w’umuhanga yahise yemera ayo mafaranga maze iyahereza Newcastle , kujyeza ubungubu byamaze kurangira Alexander Isak n’umukinnyi wa Liverpool aho yasinnye amasezerano azamugeza muri 2030 ashobora konjyerwaho undi mwaka umwe.
Liverpool nyuma yo gutsinda Arsenal ku munsi w’ejo igitego 1-0, yakoze amateka yo kugura umukinnyi uhenze kurusha abandi muri shampiyona y’ubwongeraza, kuko uyu musore Alexander Isak niwe mukinnyi uhenze kurusha abandi muri shampiyona y’ubwonjyereza, nyuma ya Enzo Fernández waguzwe na Chelsea miliyoni £121.
Alexander Isak yatsindiye Newcastle ibitego 23 mu mwaka ushize w’imikino muri Primier League, mu mikino yose yayitsindiye ibitego 27.

Newcastle yemeye kurekura rutahizamu Alexander Isak kuri miliyoni £130 yerekeza muri Liverpool.
