Amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka kugira ngo azatangire umwaka w’imikino utaha uzatangira tariki ya 15/8/2025 baragerageje kujyenda bagura abakinnyi beza bazabafasha guhangana, nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi abakunzi bayo batayumva ku isoko ndetse havugwamo no kutumvika kw’abayobizi bamwe nabamwe kuri ubungu ishobora kuba yakangutse nayo yatangiye kurambagiza abakinnyi.
Byumwihariko ikipe ya APR FC imaze gusinyisha abakinnyi 7 harimo 3 bo muri Rayon Sport gusa Rayon Sport imaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa witwa Prince Musore yakuye Burundi, gusa noneneho nyuma na nyuma nayo yatangiye kuvugwa ku isoko.
Umunyamakuru wa Radio 10 Ngabo Roben yatangaje ko ikipe ya Bukavu Dawa iri gusaba Miliyoni 15 kugira ngo irekure Tony Kitogo kugira ngo imurekure asinyire Rayon Sport yamubengutse mu kubera kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, ariko uyu mikinnyi we yari yaratse Rayon Sport miliyoni 10 bivuze ko yahagara miliyoni 15.
Umunyamakuru wa SKFM Sam Karenzi yatangaje ko Rayon Sports mu biganiro n’ Umunya-Sénégal, Sidy Sarr, ukina mu kibuga hagati yugarira, Karenzi yakomeje avuga ko hari undi mukinnyi w’umwarabu woherejwe n’umutoza Afahmia Lotfi kugira ngo aze kumvikana na Rayon Sports gusa ntago bararangiza kumvikana.
Umunyamakuru wa Radio Rwanda Ndayishimiye Rugaju Reagan yatangaje ko Umunye-Congo Jonathan Ikangalombo Kapela ukina kuruhande iburyo asatara nawe ari mubiganiro na Rayon Sport isaha n’isaha yasinyira Murera.
Hari kandi Umunya-Kenya, Duke Abuya, ukina hagati mu kibuga asatira.
Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinira Young Africans.
Bivugwa ko uretse kuganira kuri Rayon Day, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ari muri Tanzania kugira ngo aganire n’ubuyobozi bwa Young Africans ku buryo batizwamo aba bakinnyi bombi.
APR FC nayo n’ubwo imaze gusinyisha abakinnyi 7 ntago irava ku isoko kuko inkuru dukesha Umunyamakuru wa Isibo FM Nkusi Denis yatangaje ko APR FC yifuza rutahizamu Issa Niaré ukomoka muri Mali, ariko ngo biragoye kuo iri kumuhanganira n’amakipe y’iburayi harimo ikipe yo Muri Denimark yitwa Midtjylland, Uyu n’umwe muri barutahizamu batsinze ibitego byinshi muri Mali Umwaka ushize akaba yarakuriye no mu ikipe ya FC Valence muri Espagne.
Ikipe ya APR FC kandi yaciwe miliyoni 145 kuri rutahizamu w’umunye-Ghana, ikipe ya Belkum Chelsea yo muri Ghana asanzwe akinira yatangaje ko APR niba ishaka rutahiza Stephen Amankona igomba kwishyura ibihumbi 100$ bingana na miliyoni 145Frw, uyu mukini kandi ikipe ya APR FC Imuhanaganiye Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Ismaily SC yo mu Misiri.

Bukavu Dawa iri gusaba Miliyoni 15 kugira ngo irekure Tony Kitogo kugira ngo imurekure asinyire Rayo Sport

Rayo Sport irifuza Umunya-Sénégal, Sidy Sarr, ukina mu kibuga hagati yugarira.

APR FC yaciwe Miliyoni 145 kugira ngo yegukane rutahizamu w’ Umunya-Ghana Stephen Amankona

Rayon Sport irifuza kandi Umunye-Congo Jonathan Ikangalombo Kapela ukina mu busatirizi anyuze iburyo

Rayon Sport kandi iravugwamo umuny-Kenya Duke Abuya

APR FC ihanganye n’amakipe arimo Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Ismaily SC yo mu Misiri kuri Rutahizamu Stephen Amankona igomba