Davido amaze gutaramira mu bihugu bisumba iby’umugabane wose wa afurika

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria ari gushyirwa mu bahanzi bakomeye muri afurika birenze uko yari asanzwe afatwa nyuma yo kugaragazwa nk’umuhanzi umaze gukorera ibitaramo mu bihugu byinshi ku isi.

Ubusanzwe afurika umwe mu migabane minini uriho ibihugu birenga 50 ariko bitarenze 60 mugihe isi yose irimo ibihugu 195 nyamara uyu muhanzi we akaba amaze kugera muri 70 ku migabane itandukanye cyane mu burayi na Amerika kimwe na Afurika.

Mu ibihugu bikomeye yataramiyemo uyu muhanzi yibanze mu bihugu byomu burayi nko mu gihugu cy’ubwongereza mu mijyi yaho itandukanye ndetse no muri leta zunze ubumwe za amerika.

Muri ibi bihugu harimo Kandi nibyo muri afurika byinshi n’u Rwanda n’ibihugu bihana narwo imbibi mu gace ka afurika y’iburasirazuba nka Tanzania,Uganda Kenya n’ibindi byinshi.

Davido umaze kuba ikirangirire mu muziki wa afurika no ku isi hose Ari mu bahanzi bacuruza neza umuziki ku mbuga zikomeye nka Spotify nubwo akunda kuvugwaho kugura abareba ibihangano bye kubera impinduka ziba mu mibare ye ku imbuga acururizaho icyakora akaba Ari mu bahanzi bacuruza neza muri leta zunze ubumwe za amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends