Umuhanzi mpuzamahanga Davido wo muri Nigeria Ari mu byamamare bifite konti zikurikirwa cyane muri afurika ku rubuga rwa X yahoze Ari Twitter mu bantu Bose hatagenderewe ku ingeri imwe.
Ni Urutonde usangaho abiganjemo ibyamamare bitandukanye haba mu muziki,mu mikino ndetse no mu bindi bikorwa by’imyidagaduro aho usanga aribyo byikubiye imibare myinshi kubera izi ngeri bakoramo zibatera igikundiro muri rubanda.
Muri aba icumi ba mbere dusangamo abahanzi barangajwe imbere na Davido, Abakinnyi b’imikino itandukanye barangajwe imbere na Muhamed Salah Ari nawe uruyoboye mu gihe harimo n’abandi nka Noah ukora urwenya.
Mo Salah ukinira ikipe ya Liverpool yo mu bwongereza niwe wa Mbere aho akurikirwa n’abantu Miliyoni 19 barengaho naho ku mwanya wa Kabiri hakaba umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Davido uririmba mu njyana zirimo ba afrobeat we akurikirwa na Miliyoni 16 ziri hafi kugera kuri 17.0
Umuhanzi wizkid wo muri Nigeria niwe wa Gatatu kuri uru rutonde aho akurikirwa n’abantu Miliyoni 14 kuri konti ye ya Twitter barengaho Gato naho uwitwa Mustafa hosny akaba akurikirwa na Miliyoni 14 bimushyira ku mwanya wa Kane.
Ku mwanya wa Gatanu hari uwitwa bassem youssef ukurikirwa na Miliyoni 11 barengaho mugihe mu bamukurikira barimo Trevor Noah w’umunyarwenya ku rwego rw’isi akurikirwa n’abarenga Miliyoni 11 uri mu icumi ba mbere.

