Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Davido yagaragaje u Rwanda nk’igihugu cyo gufatiraho urugero

Davido yagaragaje u Rwanda nk’igihugu cyo gufatiraho urugero

Umuhanzi w’icyamamare ku isi ukomoka muri Nigeria yagaragaje u Rwanda nk’igihugu cyiza kandi cyujuje ibyo abandi bakenera byumwihariko mu cyiciro abarizwamo cy’imyidagaduro(abahanzi).

Ubwo uyu muhanzi uri mubagezweho muri Afurika yari Abidjah mu gihugu cya Cote d’voire mu nama ya African CEO Forum yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira nziza kd rufite ibikorwa remezo.

Tugenekereje mu magambo y’uyu muhanzi Davido yagize ati Mwibaze ko ntajya nkorera ibitaramo Mu gihugu cy’iwacu, aho yavugaga muri Nigeria, ati atari uko ntabishaka cyangwa ntabishobora ahubwo bikaba ari ikibazo cy’ibikenewe ni ukuvuga ibikorwa remezo atia ariko mu Rwanda ho hari ibikorwa remezo.

Ni amagambo acyesha u Rwanda n’umuvuduko ruriho mu iterambere ubwo uyu munya Nigeria wamamaye mu ndirimbo nyinshi nka Blow my mind ubwo yari mu nama iri kubera mu gihugu cya Cote d’voire yitwa Africa CEO forum yahuriyemo abanyacyubahiro mu mirimo itandukanye baturutse mu bihugu byinshi.

Davido aherutse kuvuga ko mu bane be hari umwibutsa ubuzima bwa Efeanyi umwana we witabye imana mu myaka ishize ku buryo niyo amubonye cyangwa akamukoraho asanga ari nk’ifoto wa wawundi yabuze ngo kuko amubonamo uwo ku rwego abantu batabyumvaho, akaba aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2023 ubwo yari aje gutaramira abitabiriye igitaramo cyo mu iserukiramuco rya Giant of africa iry’uyu mwaka wa 2025 rikazaza mo undi munya Nigeria ukomeye ariwe Kizz Daniel uzahahurira n’abanyarwanda barimo The ben nawe umaze kugira ibikorwa n’izina bikomeye mu muziki wa afurika.

Inama ya Africa CEO Forum kandi yahuje abantu barenga ibihumbi bibiri barimo abayobozi b’ibigo ,abashoramari n’abanyapolitiki aho baba barebera hamwe uko abikorera bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa afurika.

Mu bayobozi bitabiriye iyi nama ya Africa CEO forum kandi harimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wanahuye na Perezida w’iki gihugu cya Cote d’voire bakanagirana ikiganiro ku kwagura umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye cyane ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *