Umuhanzi mpuzamahanga Nasib Abdul Issack umaze kuba ikirangirire mu myidagaduro nka Diamond Platnumz nk’amazina akoresha mu muziki niwe muhanzi warebwe n’abantu benshi muri Tanzania ku rubuga rwa Youtube muri Gicurasi.
Ni urutonde rugaragara ku rubuga rwa chart ya Tanzania aho rwakoze urutonde rw’abahanzi 10 zarebwe n’abantu benshi ku bahanzi bo muri Tanzania kuri youtube ariko muri rusange,ni ukuvuga ibihangano byabo byose muri Uko kwezi.
Mu buryo bwurukurikirane rw’amazina y’abahanzi n’umubare w’abarebye indirimbo zabo ni uku abahanzi bari kuri uru rutondde bakurikirana.
Diamond Platnumz uhagarariye abandi aza ku isonga aho ibihangano bye byarebwe inshuro Miliyoni Mirongo itatu muri Gicurasi.
Juma jux umaze iminsi mu bihe by’umunezero kubwo gukora ubukwe yanakozemo ibihangano yifashishijemo umugore we niwe uza ku mwanya wa kabiri kuko yarebwe n’abantu Miliyoni 18 n’ibihumbi 590.
Marioo wasoje uko kwezi ayoboye izindi mbuga zicuruza umuziki muri Tanzania n’ibindi bihugu niwe ukurikira Juma jux umurusha abantu bake cyane kuko we ku mwanya wa gatatu yarebwe n’abantu bagera kuri Miliyoni 18 n’ibihumbi 540.
Harmonize niwe uza ku nmwanya wa kane kuko yarebwe n’abantu Miliyoni 15 n’ibihumbi 100 akaba akurikirwa na Jay melodie uri kumwanya wa Gatanu n’abantu Miliyoni 13 n’ibihumbi 80.
Abahanzi nka rayvanny,Zuchu,Alikiba Mbosso na D voice nibo bari inyuma y’aba batanu ba mbere buzuza urutonde rwa 10 ba mbere.

