Umunya Tanzania Diamond platnumz ayoboye ku rutonde rurimo abahanzi bakomeye ku isi mu muziki mu bihembo bya MTV Europe Music Awards.
Ni urutonde rugaragaraho abahanzi b’abanyafurika bamaze gutsindira ibi bihembo bya MTV Emas inshuro nyinshi aho umuhanzi Abdul Nasseeb Juma wamenyekanye nka Diamond Platnumz aza ku mwanya wa mbere ahuriyeho n’umunya afurika y’epfo Tyla nawe umaze kubaka izina rinini muri afurika no ku ruhando Mpuzamahanga.
mu buryo bw’urukurikirane ni uku abahanzi bo muri afurika bagiye bigwizaho ibi bihembo bii mu bikomeye ku isi urutonde rwiganjemo abanya Nigeria.
Diamond Platnumz na Tyla bahuriye ku mwanya wa mbere aho bombi bafite ibi bihembo inshuro 3 kuri buri umwe bakaba bakurikiranye na Burnaboy umaze kwegukana ibigera kuri bibiri ku mwanya wa gatatu.
Burnaboy uri ku mwanya wa Gatatu nyuma ya Tyla na Diamond platnumz nawe uyu mwanya awuhuriyeho n’abandi bahanzi bagera kuri batatu kuko uwitwa Davido,Wizkid na D’banj bose bo muri Nigeria nabo bafite ibi bihembo inshuro zigera kuri 2.
Abanya Nigeria batatu aribo Rema,2Baba na Tiwa savage nabobafite umwanya umwe kuko nta kinyuranyo kiri mu mubare w’inshuro bamaze kwegukanaho ibi bihembo bose bakaba baragitwaye inshuro imwe kimwe n’umunya afurika y’epfo Master KG, itsinda rya Sauti sol ryo muri kenya bo batandukanye ubu ndetse n’umunya Tanzania Alikiba bose bagifite inshuro imwe.

Diamond platnumz akomeje kwagura umuziki we

