Abahanzi barimo Diamond platnumz na Gasumba Sheilah bakeje u Rwanda n’iterambere ryarwo mu bijyanye n’imyidagaduro bagaragaza ko ruteye imbere.

Diamond platnumz wigeze gutangaza ubusabe bwuko ubuyobozi bwa Tanzania ko bwarebera ku Rwanda bakubakira abakunzi n’abakora iby’imyidagaduro inyubako nziza yakira ibitaramo nka Bk arena yongeye kubisaba.
Ni mugihe Haburaga amasaha make ngo yitabire ibirori bya Trace awards byabereye iwabo mu gihugu cya Tanzania ku mucanga wo mukirwa cya zanzibar.
Nyuma ya Diamond platnumz Kandi umunyamakurukazi wo mu gihugu cya Uganda Sheilah Gashumba yagaragaje ko ibihugu byo muri afurika y’iburasirazuba bikwiye kureka kwigereranya bikareka u Rwanda rugategura ibitaramo byo kurwego runini kuko rufite ubushobozi bwo kwakira ibitaramo kurenza ahandi muri aka karere ka afurika y’iburasirazuba.
Ibi byose Gashumba yabigarutseho nyuma yo kubona imitegurire mibi yaranze ibirori byo guhemba abahanzi bya Trace awards kuwa 26 Gashyantare 2025, byabereye muri Tanzania, ibirori bikomeje kunengwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangaza makuru byinshi.
Abantu benshi bakomeje gushima leta y’u Rwanda kubera kuba intangarugero mu maso y’abanyagihugu ndetse n’amahanga kubera urwego rw’ibikorwa remezo bimaze kubakwa mu Rwanda.

Sheila yakeje u Rwanda

Diamond platnumz yansabye Tanzania kwigira ku Rwanda

Sheilah Gashumba
