Diamond platnumz, umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania yateye utwatsi umukobwa wahamyaga ko bakundana mu mashusho yifashishijwe agasakazwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi.
Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Diamond platnumz Ari kumwe n’ikizungerezi ndetse nyuma uyu muhanzi aza gutanguranwa kuri Instagram ahakana ibyo rubanda bakekaga kuri yo avuga ko Ari Aya kera.

Nyuma yo gutera utwatsi iby’iyi nkumi, uyu mukobwa nawe yaje kugaruka ku mbuga nkoranyambaga anyomoza Diamond platnumz ko ayo mashusho yafashwe mu mwaka wa 2024 bitandukanye n’ibyo uyu muhanzi yari yavuze ibyo yakurikije Ibiganiro yagiye agirana na Diamond ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp.
Uyu mukobwa, Ritha yaje no kugaruka ku buryo aba bombi bajyanye muri afurika y’epfo akamusiga mu cyumba akisangira undi mukobwa nawe ukina filime wo muri Ghana bakinanye muri filime.

Diamond platnumz yihakanye umukobwa wanushinjaga Urukundo
