Nkuko ibitangazamukuru yo mu gihugu cya Portugal ndetse no muri Esipanye bibitanaga Diogo Jota wari rutahizamu wa Liverpool yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yari kumwe n’umuvandimwe bose bitabye Imana.
N’inkuru y’akababaro kubakunzi b’ikipe ya Liverpool ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose aho rutahizamu wa Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal yitabye imana ku myaka 28 azize imanuka y’imodoka yarenze umuhanda ubwo yarari kumwe n’umuvandimwe we André Silva nawe utabashije kurokaka, ubwo bari mu modaka yo mu bwoko bwa Lamborghini , hafi ya Palacios de Sanabria mu Ntara ya Zamora, mu burengerazuba bwa Espagne.
Uyu musore yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe hamwe n’umugore we Rute Cardoso, ku itariki ya 22 Kamunani 2025, maze bakabyara abana batatu.
Diogo Jota, amazina ye yose ni Diogo José Teixeira da Silva, yari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal, wavutse ku itariki 4 Ukuboza 1996 i Porto. Azwi cyane ku izina rya Diogo Jota, yamenyekanye mu makipe atandukanye ku rwego rwo hejuru, cyane cyane muri Liverpool FC yo mu Bwongereza.
Uyu musore yatangiriye gukina umupira mu ikipe ya Paços de Ferreira yiwabo muri Portugal, 2016-2018 nibwo yerekeje mu ikipe ya Atlético Madrid nyuma yahoo yari amaze kwigaragaza nka rutahizamu mwiza muri primier Liga shampiyona ya Portugal,gusa ntago yatinzeyo kuko atabashije kubana umwanya uhagije muri ino kipe 2016-17 yatijwe mu ikipe ya Porto y’iwabo kugira ngo abashe kubona umwanya wo gukina, yaje kuyivamo yerekeza mu gihugu cy’ubwongereza mu ikipe ya Wolverhampton Wanderers 2017-2020, yafashije ino kipe kuguma mu cyiciro cya mbere maze abaengukwa na Liverpool iramusinyisha amasezerano ndetse no muri 2022 yaje kumwongerera amasezerano. yaramaze gukina imikino 182 muri liverpool ayitsindira ibitego 65
Mu ikipe y’igihugu ya Portugal yhamagawe bwa mbere muri 2019, ndetse yaramaze gukira ikipe y’igihu ya Portugal imikino irenga 40, yajyanye na Portugal MURI uefa Uuro 2020, ndetse n’igikombe cy’isi cya 2022, ubwo yaherukaga kugaragara n’ubwo ikipe y’igihuya ya Portugal yatwaraga UEFA Nation League mu kwezi gushize batsinze Espange.
Abakunzi b’umupira w’amaguru, bagiye batandukanye, abayobozi bakomeje kugenda berekana ko babajwe cyane n’inkuru y’abakabaro y’urupfu rwa Diago Jota. Imana imwakire mubayo.

Diogo Jota yitabye imana afite imyaka 28


Diogo Jota yitabye imana amaze ibyumweru bibiri akoze ubukwe


umuvandimwe wa Diago Jota Antonio silva nawe yitabye imana barikumwe