DJ Brianne na Miss Muyango Claudine batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Ntituzemera’, bugamije gukangurira urubyiruko kudafata imyitwarire yo kwigira ba ntibindeba ku bibazo by’igihugu. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere igihugu.
Mu butumwa bwabo, bagaragaje ingingo eshanu z’ingenzi:
- Ntituzemera gusubira inyuma, tuzahora turwanira iterambere n’umutekano.
- Ntituzemera kugambanirwa, kuko u Rwanda ruri mu biganza byacu.
- Ntituzemera uwahungabanya igihugu cyacu, kuko turi maso.
- Ntituzemera ko ibyubatswe n’amaraso bisenywa n’ubusa.
- Ntituzemera kugwa mu mutego w’abadashaka ibyiza byacu.
DJ Brianne yavuze ko igitekerezo cy’ubu bukangurambaga cyaje nyuma yo kubona uko urubyiruko rutakivuga ku bibazo by’igihugu nk’uko byahoze. Yagize ati:
“Maze iminsi nitegereza uburyo Igihugu cyibasirwa n’abantu batanagifiteho amakuru, ariko ukabona twicecekeye, numva atari ibintu bikwiye.”
Ahamya ko we na Miss Muyango babonye ko bagomba kugira icyo bakora, nk’abantu bafite abarenga imbuga nkoranyambaga. Bahise batangiza ubu bukangurambaga kugira ngo urubyiruko rubone ko ijwi ryabo rikenewe.
DJ Brianne kandi yemeza ko urubyiruko rukoresheje imbuga nkoranyambaga rwarushaho kwerekana isura nyayo y’u Rwanda kurusha uko bigenda iyo bitangajwe n’abatarufiteho amakuru ahagije.


