Muriki kinyenjana imikino iri gutera imbere cyane mu ngeri zitandukanye. Buri gice cyose kigira uruhare mu mikino kiragenda gitera imbere: abakinnyi, amafaranga, imyenda n inkweto, abasifuzi, amategeko n’ imiyoborere, ibibuga, ikoranabuhanga, itangazamakuru ry imikino ndetse nibindi bice bigira uruhare mu mikino biri gutezwa imbere kugira ngo imikino irusheho kuryohera abakunzi bayo. Hari amoko ibimbi byinshi by imikino. Reka twibande ku mikino ikunzwe cyane mu Rwanda: umupira w amaguru, imikino y ‘amaboko nka volleyball na basketball, handball, amagare, kwiruka ndetse tennis.
Muri rusange usanga abakinnyi babigize umwuga batangira gukina neza hagati y’imyaka 16 na 40 y ‘ubuzima bwabo nubwo hari abayirenzaho gato. Kuberako gukina ino mikino yavuzwe haruguru bisaba imbaraga nyinsshi z’umubiri usanga umukinnyi wegereye imyaka 40 abenshi batangira kuvugako ashaje. Iyo ubaze imyaka umukinnyi akina usanga ari imyaka yegereye 25 kandi usanga abakinnyi bakomeza kuba abakire nubwo hari abo bitagendekera neza nyuma yo kurekeraho gukina nk’ababigize umwuga bamwe usanga barabaye abakire kurushaho ndetse n’abandi ugasnga barakenye yewe baragiye no mumirimo idahuye na siporo. Reka tureberehamwe ahandi hantu abakinnyi bakina ku rwego rwo hejuru bakura amafaranga menshi atari mu mishahara yabo.
Amasezerano yo kwamamaza: ibigo binini nka puma, adidas, nike, pepsi n ibindi biha amafaranga menshi abakinnyi kugira ngo babyamamarize ibicuruzwa byabo nk’imyenda, inkweto, imipira yo gukina ibinyobwa n ibindi byinshi kugira ngo abakinnyi bakundishe abafana babo ibyo bicuruzwa,usanga ibigo binini by’ubucuruzi bishishikarira cyane gukorana n’abakinnyi cyane kuko. Uburenganzira ku isura (image & name rights: abakinnyi beza bakoresha isura cyangwa aamzina yabo mu mikino y’amashusho ( video game) urugera FIFA 2K KONAMI NBA n’ibindi cyangwa bakamamaza ibindi bintu bagakuramo agatubutse. Kwikorera imyenda cg inkweto byabo bwite: urugero Michael Jordan afite air Jordan mu gihe Christiano Ronaldo agira CR7. Ubukangurambaga: abakennyi benshi bishyurwe Atari make kugira ngo bamenyekanishe ikintu runaka kizakorwa. Gutsindira ibihembo: iyo bakinnyi basinya amasezerano yabo bongeramo ibyo bazabona nibaramuka bageze ku kintu runaka urugero nintwara iki gikombe muzampa aya mafaranga, nidutsinda umukino, nimba indashyikirwa nibindi. Gutangira amakipe cg ibigo binini by imyidagaduro: hari abakinnyi usanga bafite amakpe yabo abinjiriza agatubutse. Gukina filime no kugaragara mu ndirimbo: filime nyinshi zikorwa ku nuzima bw abakinnyi bakomeye barishyurwa mu gihe abanda bagaragara mu mashusho y indirimbo bishyurwa amafaranga menshi
1.Cristiano Ronaldo
Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $50 miliyoni (approx.)
Abamwamamaza: Nike, Herbalife, Clear, Binance, n’ibindi bigo bikomeye.
2. Lionel Messi
Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $35 miliyoni (approx.)
Abamwamamaza: Adidas, Pepsi, Budweiser, n’ibindi.
3. Neymar Jr
Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $25 miliyoni (approx.)
Abamwamamaza: Puma, Red Bull, Qatar Airways, n’ibindi.
Neymar ni umukinnyi ufite ubuhanga bwo guconga ruhago, akagira abafana benshi hirya no hino ku isi, bikamufasha gukorana n’ibigo bikomeye.
4. Kylian Mbappé
Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $20 miliyoni (approx.)
Abamwamamaza: Nike, Hublot, EA Sports, n’ibindi.
5. Mohamed Salah
Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $15 miliyoni (approx.)
Abamwamamaza: Adidas, Vodafone (Misiri), Pepsi, n’ibindi.
6. Erling Haaland
- Ikipe (2023/24): Manchester City (Ubwongereza)
- Igihugu: Norvege
- Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $12 – $15 miliyoni (approx.)
- Abamwamamaza: Nike, Samsung, n’ibindi bigo bikomeje kumushaka.
7. Kevin De Bruyne
- Ikipe (2023/24): Manchester City (Ubwongereza)
- Igihugu: Ububirigi
- Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $10 – $12 miliyoni (approx.)
- Abamwamamaza: Nike, Credit Karma, n’ibindi.
8. Paul Pogba
- Ikipe (2023/24): Juventus (Ubutaliyani)
- Igihugu: Ubufaransa
- Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $10 miliyoni (approx.)
- Abamwamamaza: Adidas, Pepsi, n’ibindi bigo bikunze gukorana n’abakinnyi bakomeye.
9. Robert Lewandowski
- Ikipe (2023/24): FC Barcelona (Espagne)
- Igihugu: Polonye
- Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $10 miliyoni (approx.)
- Abamwamamaza: Nike, 4F, Huawei, n’ibindi.
10. Sadio Mané
- Ikipe (2023/24): Al Nassr (Arabia Saudite)
- Igihugu: Senegal
- Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $6 – $8 miliyoni (approx.)
- Abamwamamaza: New Balance, n’ibindi bigo bishingira ku izina rye rikomeye cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $50 miliyoni (approx.)

Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $35 miliyoni (approx.)

Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $25 miliyoni (approx.)

Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $20 miliyoni (approx.)

Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $15 miliyoni (approx.)


Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $10 – $12 miliyoni (approx.)

Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $10 miliyoni (approx.)

Amafaranga yinjiza ku mwaka abikesha kwamamaza: Bihwanye na $6 – $8 miliyoni (approx.)