Dore ibyingezi wamenya kuri shampiyona y’Isi y’amagare igiye kubera bwambere hano k’umugabane w’Africa by’umwihariko mu Rwanda

Harabura iminsi 3 gusa ngo hano mu Rwanda hatangire Shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare izwi nka “UCL World Championship: igiye kubera bwa mbere k’umugabane wa Africa by’umwihariko iakaba igomba kubera hano mu Rwanda.

U Rwanda rugeze kure imyiteguro y’iyi shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare, haba kubijyanye n’imihanda izakoreshwa ndetse nahao abantu bazitabira iri siganywa bose baziyakira ndetse naho bazaruhukira bijyendanye n’amahoteri bazaramo, Imihanda ya Kigali urayinyuramo ukabona iteye amabengeza cyane kubera uburyo cyi ifite isuku yo kurwego rwo hejuru, abakinnyi bazitabira ino shampiyona bakomeje kujyera mu Rwanda ndetse n’abandi bashyitsi bose bategerejwe muri iri siganywa bakomeje gusesekara i Kigali.

Iyi shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare igiye kubera bwa mbere hano mu Rwanda akaba ari nabwo bwa mbere ibereye k’umugabane w’Africa, izitabirwa n’abasiganywa munjyeri zitandukanye haba mu bagabo, mubyiciro bitandukanye abakuze ndetse n’abato, ndetse no mu bagore mu byiciro bitandukanye, by’umwihariko izitabirwa n’abakinnyi bagera 918 ndetse izitabirwa n’ibihugu 113 harimo ,

Africa izahararirwa n’ibihugu 38, Amerika izahagararirwa n’ibihugu 20, Uburayi buzagararirwa n’ibihugu 35, Aziya izahagararirwa n’ibihugu 16 naho Oseyaniya izahararirwa n’ibihugu 3.

Shampiyona y’isi y’amagare izatangira tariki ya 21 Nzeri 2025 bizaba ari kucyumweru maze isozwe tariki ya 28 Nzeri 2025

Ibihugu 113 nibyo bizitabira shampiyona y’Isi y’amagare igiye kubera mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends