Kuei uyu icyi cy’umweru haraza kuba hakomeza gukinywa shampiyona y’Isi yo gusiganywa ku magare , haraza kuba hakinywa umunsi wayo wanyuma.
Shampiyona y’Isi yo gusiganywa kumagare yarimaze icyumweru ibera hano mu Rwanda iraza gusozwa kuri icyi cy’umweru, aho biteganyijwe ko kuri uyu munsi hari buze gukinywa icyiciro cy’abagabo bakuru, baraza gusiganywa intera ndende cyane kuko barasiganywa intera igera 267,5 km, baratangira ku isaha ya 09h45 baze gusoza ku isaha 16h45. dore inzira baraza kuba banyuramo:
1.Bazazenguruka inshuro icyenda, aha hakurikira:
KCC → Nyarutarama → MINAGRI → Kimihurura → MediHeal → Ku Kabindi → KCC
2.Izo nshuro icyenda zirangiye, bazakomereza aha hakurikira, bahanyure inshuro imwe:
Kimihurura → Peyage → Rond Point yo mu Mujyi → Ku Muhima → Nyabugogo → Kuri Ruliba → Karama ka Norvège → Nyamirambo Tapis Rouge → Kimisagara → Kwa Mutwe → Mu Biryogo → Gitega → Rond Point yo mu Mujyi → Peyage → MediHeal → Ku Kabindi → KCC
3.Hanyuma, bazasoza bazenguruka izindi inshuro esheshatu aho batangiriye:
KCC → Nyarutarama → MINAGRI → Kimihurura → MediHeal → Ku Kabindi → KCC
