Dore impamvu ukwiye kurya ibitunguru bibisi buri munsi.

Ibitunguru bibisi ni imboga zihariye cyane mu buzima busanzwe bwa muntu nubwo hari abantu benshi bibera ibirungo gusa,cyangwa ntibabyiteho.Ibitunguru n’imboga zoroheje kuzibona hafi yatwese .Ntibikoreshwa gusa mugutegura amafunguro ngo bigire uburyohe,ahubwo n’umuti w’imbere mu mubiri tutibagiwe uruhu rwacu n’umusatsi.

Waruziko byongera ubu dahangarwa mu mubiri .Bikungahaye kuri vitamini c,potasiyumu na fibure zigira uruhare mukongera imbaraga z’umubiri.Ibitunguri bigabanya umuvuduko w’amaraso ,ubushaka shatsi bwerekana ko kurya ibitunguru bigabanya ibyago byo kurwara kurwara umutima kuko bifasha amaraso gutembera neza no kugabanya umuvuduko w’amaraso .

Ibitunguru bidufasha kurinda irwara z’uruhu n’imitsi ,bikize kuri antioxidanti(antioxident) zotuma umubiri w’umuntu urushaho kwirinda indwara ziterwa no gusaza kutugingo tw’umubiri.

Buriya icyitazwi cyane nuko buriya ibitunguru bifasha ku rwanya kanseri,ubanyabwenge bagaragaje ko byifitemo ubutabire bwa byo bufasha kurwanya udukoko twangiza. Bidufasha cyane mu mikorere y’igifu, kubera fibure zibonekamo zikoracyane mwigogora ry’amafunguro.

Kandi hari uburyo twakoreshamo ibitunguru mu buzima bwa buri munsi twirinda indwara,ibitunguru ntibigira akamaro gusa iyo biri mu mafunguro gus. Byonyine ubwabyo bifasha mugusukura ibihaha ,bisohora imyanda cyane cyane kubantu banywa itabi.

Twabikoresha twivura ibicurane tunywa umutobe ukoze mubitunguru bibisi bifasha mu guhangana n’ibicurane ,bigafasha no guhumeka neza kubantu bagira ibibazo byo guhumeka.Buriya binongera ubushake bwo kurya kubantu ba bubuze.

Ngo ubwiza bw’umugore bu garagararira mu musatsi kandi ibyo ibitunguru bya bigufasha cyane,ukoresha umitobe wa byo uwusiga mu musatsi .Ubundi ugahora umusatsi wawe ujyeye kandi udapfukagurika.

kurya ibitunguru kenshi bituma tugira ubuzima bwiza ,bikaturinda indwara ndetse bigatuma n’imirire yacu iba myiza cyane.Nibyiza kubishyira mu mafunguro yacu ya buri munsi,haba mu ifunguro ryacu ryaburi munsi saa sita (12:00)cyangwa rya n’ijoro.

Iyo umuntu amenyereye kurya ibitunguru bibisi,umubiri we uhorana imbaraga kandi afite ubudahangarwa bwinshi bwo kwirinda indwara no kubaho neza. Ntayindi ntego dufite itari ukurya kugira ngo tubeho neza duca ukubiri n’indwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends