Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil (CBF) yatangaje ko umutoza Dorival Júnior atakiri umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil nyuma yo gutsinda bikomeye na Argentine ibitego 4-1 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Dorival yari yahawe inshingano zo gutoza Brésil muri Mutarama 2024, ariko umusaruro we ntiwagaragaje icyizere cyo kuyifasha kwerekeza mu igikombe cy’Isi. Muri iyi mikino yo gushaka itike, Brésil yatsinzwe imikino itanu muri 14, ikaba iri ku mwanya wa kane mu itsinda rya Amerika y’Amajyepfo.
Uyu mutoza w’imyaka 62 yari amaze gutoza imikino 16 ari kumwe na Brésil kuko ntagihe kini yaramazemo. Umukino we wa mbere wari uwa gicuti, aho yatsinze u Bwongereza igitego 1-0 kuri Stade Wembley muri Werurwe 2024. Yakurikijeho gutsinda imikino irindwi, anganya itandatu, ariko atsindwa inshuro eshatu, kuva uyu mutoza yahabwa akazi ubona ko Brazil yasubiye inyuma cyane ikagenda itakaza imikino myinshi igiye itandukanye ibyo akaba aribyo byababaje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil bafata umwanzuro wo kumusezerera bakaba bashaka undi mutoza ugezweho kandi ushoboye ufite amateka.
Dorival, utigeze akinira ikipe y’igihugu nk’umukinnyi, yamenyekanye cyane ubwo yafashaga Flamengo kwegukana Copa Libertadores mu 2022, ari na cyo gikombe gikomeye yegukanye nk’umutoza,ntabindi bintu bidasanzwe yakoze mu mupira w’amaguru.
Nyuma yo kwirukanwa kwa Dorival, ibinyamakuru byo muri Brésil bivuga ko Umunya-Portugal Jorge Jesus, utoza Al-Hilal muri Arabie Saoudite, ari we ushobora kumusimbura akaza kuyitoza. Jesus afite ubunararibonye muri ruhago yo muri Brésil, aho yatoje Flamengo agafasha iyi kipe kwegukana ibikombe bitandukanye muri Brazil.
Mu gihe cyashize, Brésil yari yifuje kugirana amasezerano na Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid, ariko ntibabigeraho. Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko CBF ishobora kongera kwegera Ancelotti kugira ngo azatoze iyi kipe mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nabyo biracyashoboka mugihe yaba yemeye kuva muri Real Madrid ariko ibyo bika umwaka uta.
Brésil irimo gushakisha umutoza ushoboye kuyigarura mu murongo mwiza, cyane ko iyi kipe itarimo kwitwara neza muri iyi minsi, bitandukanye n’uko byahoze kuko yahoze ari ubukombe mu mupira w’amaguru.

Dorival Júnior yirukanwe nyuma yo kunyagira na Argentine 4-1

Ubwo Argentine yarimaze kubo itike y’igikombe cy’Isi cya 2026

Brazil ihereye ku mwanya wa kane nyuama yo gutsindwa 4-1