Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ku nshuro ya kabiri, nyuma yo gutorwa nk’umukandida rukumbi. Iyi manda nshya izarangira mu 2029, bikaba bivuze ko azakomeza kuyobora umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika mu myaka itanu iri imbere.
Uyu muhango wabereye mu Nteko Rusange idasanzwe ya CAF iri kubera i Cairo mu Misiri, aho witabiriwe n’abayobozi bakomeye, barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Muri iyi Nteko Rusange, amatora y’ubuyobozi bwa CAF yari ateganyijwe, ariko Motsepe akaba yagumye ku buyobozi kuko yari umukandida wenyine ntawundi bari bahatanye.
Dr. Patrice Motsepe ni umunyemari ukomoka muri Afrika y’Epfo, akaba yaranayoboye ikipe ya Mamelodi Sundowns mbere yo gutorwa nk’umuyobozi wa CAF bwa mbere mu 2021. Kuva yatangira kuyobora CAF, yakoze reforme zitandukanye zigamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika, zirimo:
- Guteza imbere irushanwa rya African Super League
- Guteza imbere imishinga yo kongera umutungo wa CAF
- Gushishikariza ishoramari mu mupira w’amaguru no kongera ubufatanye na FIFA
Muri iyi manda ya kabiri, byitezwe ko azakomeza guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika, yibanda ku iterambere ry’amakipe yo ku mugabane no kuzamura impano nshya z’abakinnyi.
Kuba yongeye gutorerwa kuyobora CAF ni ikimenyetso cy’uko abayobozi b’umupira w’amaguru muri Afurika banyuzwe n’ibyo yakoze muri manda ye ya mbere. Byitezwe ko azakomeza guteza imbere umupira wa Afurika, aharanira ko amakipe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane agira imiyoborere myiza kandi arushaho kuba akomeye ku rwego mpuzamahanga,muranabyibuka ko ubwo Stade Amahoro yafatanyije na Peresida w’ U Rwanda Poul Kagame kuyifungura,numwe mubagabo bagiye berekana ko ashishikajwe cyane no guteza imbere umupira wa Africa wagendaga uvugwamo ruswa nyinshi zawumunze bigatuma udatera imbere ku rwego mpuzamagahanga ngo nawo ugere kugasongero,uyu mugabo yagiye agenda agerageza gukorana na FIFA mu mishanga igiye itandukanye harimo kubaka ama stade mubihugu bigeye bitandukanye ndetse bashinze n’irushanwa rishya rya SUPER LEAGUE rishyirwamo amafaranga menshi bagamije kuzamura ama club yo kuri uno mugabane wa Africa.

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF kugeza mu 2029

Ni umuhango w’itabiriwe na perezida wa FIFA Gianni Infantino

Ubwo y’ifatanyaga n’abanyarwanda gutaha stade Amahoro



