Umuraperi Drake ukorera umuziki muri leta zunze ubumwe za amerika na Tylor swift bakomeje kwamamara ku rubuga rwa Spotify nyuma y’uko batakibura ku myanya yo mubo imbere bakunzwe kuri uru rubuga ruri mu iza mbere zicuruza neza umuziki.
Nkuko uri rubuga rwa Spotify rukunda kubigenza,hashyirwa ahagaragara abahanzi n’indirimbo zinyuranye ziba ziri gukundwa cyane mu bihe bitandukanye aho kuri uyu munsi hagaragajwe Urutonde rw’abahanzi bumviswe cyane ku munsi wo kuwa 15 bayobowe na Drake na Tylor swift.
Aba bahanzi bari Imbere kuri uru rubuga mu byiciro bitandukanye aho drake Ari ku mwanya wa Mbere kuri iyi tariki ya 15 Nzeri 2025 mu bakinwe cyane muri leta zunze ubumwe za amerika bikaba umwihariko we.
Naho Tylor swift we ayoboye Urutonde rwa Spotify kuri uwo munsi muri rusange,ni ukuvuga mu byiciro byombi bihAurijwe hamwe aho akurikirwa na bad bunny ndetse na Drake banakurikirana ku rutonde Drake ayoboye.
Aba bahanzi bamaze kwigarurira umuziki ku isi mu njyana za RAP ku ruhande rwa Drake aho ahora yiganza mu myanya y’imbere kimwe n’abarimo Kendrick Lamar.

