Kimwe mu mpamvu zituma abanyempano badindira, ni ukudahabwa urubuga ngo bigaragarize abakunzi b’ibyo Bakora cyane kuri ba bantu bataramenyekana.
Ntibikiri ikibazo, kuko haje Kompanyi (company) yatangiye Gufasha abantu Bose bafite impano ndetse aba biteguye gukora burikimwe ku muntu witwaye neza. Mu bahise babatangirana Naya marushanwa harimo umunyempano Eazy Ira usanzwe akora umuziki bamwe mwamumenye mu ndirimbo nka Serious.
Mu byiciro bahitamo abanyempano harimo Comedy(Gusetsa), Singing (Kuririmba) ndetse na Acting Drama(Gukina Ikinamico) Niba haricyo wiyumvamo muri ibi Ni ahawe ngo wigaragaze uzamurirwe impano bikoroheye.
Dore icyo usabwa, wuzuza fomu(form) usanga hasi yiyi nkuru maze ugategereza ko ubusabe bwawe bwemerwa maze nawe ukajya mubajya kugaragaza Impano zabo(performance).
Umuhanzi wiyandikishije muri Vox Talent Show agomba kuzana n’abafana babiri baza kumushyigikira muri perfomance ye. Itike isanzwe ni 5,000 FRW, naho iy’abaherekeje umuhanzi ni 4,000 FRW, zose zirimoicyo kunywa. Ufite inzozi zo kuba umuhanzi cyangwa umukinnyi wa filime? Ntucikwe! Abatsinda bazakorana na Vox Entertainment guteza imbere impano zabo.
Abamaze guhitwamo bazahatana kuwa 2 Gashyantare 2025 mu nyubako ya VALHALLA Hafi I Myamirambo ahazwi nko kuri 40, igikorwa kizajya kiba buri cyumweru kuva ku isaha ya saa munani z’umugoroba(14h00) kugera saa moya zijoro(19h00).Kompanyi (company) ya Vox Entertainment ibifurije amahirwe masa, Mwiyandikishe muri benshi.
Ukeneye ubusobanuro wahamagara Numero ikurikira: +250795997917 cyangwa ukabandikira kuri email yabo ikurikira: voxtalentshow@gmail.com Ushaka kwiyandikisha Kanda iyi link wuzuze form uyohereze(Submit): https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSdIixSfQv7ejezYaSj5Jc0aEI9F2yJEoP9q0EvEDQIQtSjtEA/viewform?usp=header

Eazy Ira Agiye Guhatana mu banyempano muri Vox talent show
