Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Ed Shereran yahamije urwo yakundaga Rihanna ubwo yandikaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

Ed Shereran yahamije urwo yakundaga Rihanna ubwo yandikaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

umuhanzi w’umwongereza, Ed Sheeran yavuze urwo yakunze umuhanzikazi Rihanna igihe yandikaga indirimbo zakunzwe mu muziki we.

mu kiganiro The tonight show starring jimmy fallon,Ed Sheraan yahamije ko mugihe cye cyo gutangira gushaka kwinjira mu muziki igihe yandikaga indirimbo ye yise Shape of you umutwe we wuzuye ibitekerezo byiganjemo Rihanna ndetse n’igihe yandikaga indirimbo ya Justin bieber yitwa Love yourself.

uyu mugabo akomeza avuga ko usibye ibitekerezo bye muri icyo gihe byabaga iby’urukundo yakundaga Rihanna yananditse iyi ndirimbo ya Justin bieber afite icyifuzo cy’uko uyu mugore w’umunya amerika yazayikunda akayiririmba.

kuri Ed Sheraan ngo Icyo gihe yumvaga ko rihanna akurura imitima ya benshi kuburyo uwatekerezaga kwandika indirimbo wese yarahamyaga ku marangamutima afitiye Rihanna Nk’uko nawe byari bimeze.

mubyo uyu muhanzi yavuze yongeyeho ko yanditse album muri we agamije kwiyegurira uyu mugore wari inkumi muri icyo gihe kuri Ed Sheraan ndetse ko yari yaratwawe bigaragara.

kugeza ubu ibyari inzozi kuri Ed Sheraan ntiyabigezeho kuko ubu Rihanna yamaze kuba umugore w’umuraperi ASAP Rocky bamaranye igihe kinini kuri ubu bamaze no kubyarana abana babiri.

iyi ndirimbo uyu muhanzi Ed sheraan avuga yanditse atekereza Rihanna yanamugize ikirangirire cyane kuko ari nayo yatumbagije igikundiro cye ubwo yajyaga hanze mu mwaka wa 2017 kukwezi kwa mbere tariki 30, ikaba ariyo yakoze mu mateka y’umuziki we yarebwe cyane kuko imaze kurebwa n’abantu miliyari 6 na miliyoni magana ane kuri youtube.

kurundi ruhande kandi indirimbo love your self nayo yanditse muri ibyo bihe imeze kurebwa n’abarenga miliyari imwe na miliyoni magana arindwi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *