Umuhanga mu Kuririmba no Gutunganya amajwi y’indirimbo element Eleeeh umaze kwamamara mu Rwanda no hanze y’u Rwanda akomeje kwagura umubano we hagati ye n’abahanzi bo mu mahanga bafite izina rikomeye.
Mugisha Robinson umaze kubaka izina mu Rwanda mu myidagaduro cyane mu Kuririmba no Gutunganya amajwi kimwe no kwandika Indirimbo nka Element akomeje Guhura n’abahanga mu muziki ku rwego mpuzamahanga cyane ko yongeye kugaragara yahuye n’abarimo King promise,Harmonize n’abandi nka Yemi alade.

Mu mashusho akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga element agaragaramo yahuje bikomeye n’abahanzi bakomeye cyane barimo Yemi alade,harmonize,Ali kiba,King promise, Joshua baraka n’abandi ndetse uyu muhanga mu bijyanye n’umuziki element yari Ari gutunganya Indirimbo itaramenyekana mu cyumba kimwe n’aba bahanzi barimo.
Aba Bombi uko bari mu mashusho yasakajwe bahuye binyuze mu birori bya trace awards2025, bari bitabiriye muri Tanzania ahitwa Zanzibar aho byabereye mu ijoro ryahise ryo kuwa 26 Gashyantare 2025.
Element yagiye avugwaho kugira uruhare mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda kubera ubuhanga bwe mu gukora Indirimbo ndetse kugeza ubu hashize iminsi uyu muhanzi ateguje Indirimbo Nshya Ari hafi Gusohora.
Iyi ndirimbo Nshya ya element yayise Tombe mugihe izaza ikurikira iyitwa Milele aheruka Gushyira Hanze mu gihe cy’amezi 8 imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 6 ku rubuga rwa YouTube, mugihe Afite Indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni 20 ibikorwa n’abake mu Rwanda.

Element eleeeh

Element akomeje gutegura neza inzira zimugira icyamamare

