Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Element na The ben bahiriwe n’impera z’icyumweru gisoza werurwe

Element na The ben bahiriwe n’impera z’icyumweru gisoza werurwe

Abahanzi nyarwanda aribo Element na The ben basoje ukwezi kwa werurwe bari kuvuna umuheha bakongezwa undi ku mbuga zicuruza umuziki

mu gihe abakunzi b’imyidagaduro basozaga icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa gatatu, abahanzi b’abanyarwanda barimo Mugisha Benjamin uzwi nka the ben bari mu byishimo bidasanzwe kubera indirimbo zabo zakoze ibidasanzwe ku mbuga bacururizaho imiziki.

Byatangiye kuwa 30 werurwe 2025, indirimbo ya Mugisha Benjamin wubatse izina mu muziki nka the ben yuzuza abayicuranze miliyoni imwe ku rubuga rwa AudioMack rucururizwaho umuziki.

ibi the ben yabigezeho ku ndirimbo baby yakoranye na marioo w’umunya tanzania yakinwe n’abantu miliyoni, iyi ndirimbo kandi iri mu zazohotse kuri album ye yitwa plenty love yashyize hanze kuwa 01 mutarama 2025 hari kuri Bonane.

ku ruhande rwa Mugisha Fred Robinson uzwi nka element mu muziki nk’umuhanzi no gutunganya indirimbo nawe ibyishimo byari byose kuri we nyuma y’uko indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze( Tombe) yujuje abayirebye ku rubuga rwa youtube bagera kuri miliyoni mu gihe cy’iminsi irindwi imaze ishyizwe hanze.

ni mu gihe kandi ku rubuga rwa audiomack naho iyi ndirimbo yuzuzaga abayikinnye ibihumbi ijana muriyo minsi irindwi ihamaze.

ni ukwezi kwiza kandi kuri the ben kuko ari ko yaboneyemo umwana we wa mbere wavutse muri werurwe nyuma yo gukora ibitaramo bitandukanye i burayi byagenze neza.

element yahiriwe na werurwe yashyiriyemo hanze indirimbo nshya

album ya the ben yabaye iy’umugisha kuri we

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *