Mugisha Fred Robinson Wamamaye mu muziki nyarwanda nk’umwe mu batunganya amajwi y’indirimbo abifatanyije no Kuririmba yahurijwe hamwe n’abarimo Eddy kenzo na fik fameika muri UBM Music.
Umuhanga mu kwandika,Gutunganya, no Kuririmba Indirimbo, element eleeeh yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi n’abahanga mu gutunganya imiziki mu bagomba gukorana na Studio ya ABM Music yo muri Uganda.

Producer element yahujwe n’abahanzi ku bijyanye n’umuziki
ABM Music yashimishijwe no Gutangaza ko yashyinze camp, ABM Music camp igiye guhuriza hamwe Abahanga mu muziki, abatunganya umuziki n’abandi bafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’umuziki muri afurika y’iburasirazuba no mu burayi hagamijwe gusangizanya ubumenyi ku bijyanye n’umuziki.
Bamwe mu bahanga mu muziki bari kuri uru rutonde:
Uru rutonde ruriho bamwe mu bafite izina rikomeye muri afurika cyane nka Eddy kenzo, fik fameika, azawi, john blaq kimwe na bamwe mu bahanga Bazwi mu gutunganya Indirimbo barimo producer Andre ukora n’ibijyanye no Kuririmba aho element.
Ibi bibaye nyuma Yuko Producer element ateguje Indirimbo Nshya yahaye izina rya Tombe atangaza ko igiye kujya hanze mu gihe cya vuba.
Tombe ya element igiye kujya hanze ikurikiye iyitwa milele yashyize hanze mu mezi umunani ashize ikaba imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 6.

Mugisha Fred Robinson Wamamaye mu muziki nka Element Agiye Gushyira Hanze Indirimbo Nshya

Eddy kenzo Agiye guhuzwa n’abandi bahanga Bazwi mu muziki ku rwego rwa Afurika n’isi

Fik Fameika mu bagiye gutanga ubumenyi ku abandi bahanzi muri ABM Music
