xAI ni sosiyete y’ubwenge buhangano (AI) yashinzwe na Elon Musk, yakoze ubwenge bwa Grok mu mpera za 2023. Ubu bwenge bwatangiye gukoreshwa ku rubuga rwa X nka Grok 3 mu ntangiriro za 2025 nyuma y’igerageza. Musk yasobanuye ko xAI ari ikigo cy’ubwenge buhangano cyaguze X ku gaciro ka miliyari 45 z’Amadolari ya Amerika. Gusa, cyamwishyuye miliyari 33 z’Amadolari, andi asigara ari umwenda.
Ku wa 28 Werurwe 2025, Musk yatangaje ko xAI na X byateye intambwe yo guhuza uburyo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo xAI igire ubushobozi bwisumbuye bw’ubwenge buhangano, X na yo ikomeze gukoreshwa na benshi. Avuga ko ibi bigo byombi bifite agaciro ka miliyari 80 z’Amadolari ya Amerika. Nubwo bimeze gutyo, ntabwo yasobanuye niba hari impinduka zizaba kuri X, urubuga rwasimbuye Twitter, kuva rwashingwa mu 2006.
Elon Musk yaguze Twitter mu 2022 kuri miliyari 44 z’Amadolari ya Amerika. Icyo gihe uru rubuga rwari rufitwe n’umushoramari Jack Dorsey, washinze Bluesky, urubuga ruhangana na X. Iri fungurwa rya xAI rishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’ubwenge buhangano n’imikoreshereze ya X.