Umubyinnyi wabigize umwuga Titi brown yongeye guteza igikuba nyuma yo kugaragara mu mashusho Ari kumwe na Nyambo Jesca bari bamaze igihe bivugwa ko batakiri mu mubano.
Kuwa 8 Gashyantare 2025, nibwo hagiye hanze amashusho ya Nyambo Jesca Ari kumwe na Titi brown baganira ubona ko ntakibazo kiri hagati yabo bitandukanye nuko mu minsi yashize byari byavuzwe ko batagihuza cyane ko bo ubwabo bahoze bemeza ko bakundana urw’inshuti magara ibyo bo bise aba Besto.
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyihishe inyuma y’ibi byose ariko nubwo bimeze uko Hari amakuru aturuka mubo hafi y’aba bombi yemeza ko uyu Nyambo na Titi bahujwe n’akazi kuko bafite filime Nshya bahuriyemo bitegura gushyira hanze yitwa Love wins.
Aya mashusho yagaragaye akaba Ari ayafashwe ubwo barimo gufata amashusho ya filime yabo bitegura gushyira hanze mu gihe cya vuba.
Nyambo Jesca yamenyekanye muri filime nyinshi zirimo Ize acisha ku muyoboro we wa YouTube witwa Miss Nyambo ndetse n’izindi akina ku yindi miyoboro,Titi brown nawe Ari mu babyinnyi bagezweho Kandi bakunzwe cyane mu Rwanda binamuha kuba abyina mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye.

Nyambo na Titi brown bagaragaye bahuje urugwiro
