Ese urabizi ko uburyo uryamamo bushobora kugena uko umunsi wawe uzagenda.

Ese wigeze wibaza impamvu rimwe na rimwe utangira umunsi wumva udatuje,cyangwa se utabasha gukora byose neza? Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uburyo umuntu aryama bushobora kugira ingaruka ku mimerere ye y’akazi,amaranga mutima ye n’imibereho ye ya buri munsi. Ubushakashasti bwerekana ko kuryama neza bituma ubwonko n’umutima bikora neza ukagira ubuzima bwiza, kandi bikagufasha gutekereza neza mugitondo.

Hari inyungu nyinshi umuntu agirira mu kuryama neza, nko ku kongerera imbaraga no gutuza.Umubiri urangiza imirimo yose neza igihe ufashe amwanya uhagije wo kuruhuka.Bikurinda indwara,kuryama neza bifasha ubudahangarwa bw’umubiri bikakurinda ibicurane n’izindi ndwara.

Iyo uryamye neza bigufasha kunoza imitekerereze,ubwonko buruhuka neza cyane,bityo uga hitamo ibyemezo byiza. Kandi ntitwa kirengagiza ko iyo uryamye neza umutima wawe uraruhuka ukagira amahoro y’imbere,bikakurinda kugira agahinda gakabije.

Igihe ugiye kuryama ugomba kwirinda ibinyo bwa birimo kafayine nk’ikawa cyangwa soda. Kwirinda gukoresha terefone cyangwa mudasobwa iminota 30 mbere yo kuryama. Kuryama no kubyuka ku isaha imwe burimunsi.ibyo iyo ubikoze neza bigufasha gusinzira neza ,umunsi wawe ukaza kugenda ne .

Mugihe ugiye kuryama irinde urusaku rwinshi hamwe n’urumuri rwinshi,irinde ko byagera mu cyumba uraramo.Ubushyuhe bw’icyumba bugomba kuba buri kurugero rwiza buringaniye. Guhitamo ubusasiro bwiza bifasha umubiri kumere rwa neza.

kuryama neza si ugusinzira gusa , ni uburyo bwo gutegura ejo hazaza hawe.Umintu uryamye neza azagira ubushobozi bwo gukora neza,gutekereza neza no kugira maranga mutima meza.Gira umuco wo kwita kuburuhukiro bwawe kuko ni bwo buzagufasha kuba uwo wifuza kuba we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends