Abanya-Senegali babiri Myugariro Youssou Diagne ndetse na Rutahizamu Fall Ngagne bamaze kujyera mu Rwanda nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu batumvikana na Rayon Sport kubijyanye n’imishahara bari baberewemo.
Aba bakinnyi bombi bagiye mu biruhuko iwabo ubwo shampiyona ya 2024/205 yasozwaga ariko kugaruka byabaye ibibazo bitewe n’uko ngo haribyo Rayon Sport yabagombaga ariko ntibikore ibi byatumye banaga kugaruka ndetse Rayon Sport yaboherezaga n’amatike y’indege ariko bikarangira apfuye ubusa, nyuma yo gukemura ibibazo byabo bari bafitanye na Rayon Sport aba bagabo babiri bombi bamaze kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sport gukomeza akazi kabo nk’ibisanzwe.
Kugira ngo bemere kuza byasabye ko bikemurwa aho uyu myugariro yahawe amafaranga y’umushahara yari aberewemo angana na 1500$ naho uyu rutahizamu we akaba yarahawe angana na 1000$ nawe yari aberewemo.
Biravugwa ko uyu Youssou Diagne ashoborano kuzaba kapiteni wa Rayon Sport mu mwaka utaha w’imikino, Ikipe ya Rayon Sport ikomeje imyitozo aho k’umunsi w’Ejo izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Vipers yo muri Uganda kuri Pele stadium guhera 18h00.




