Umunyarwenya akaba n’umuyobozi wa Genz Comedy itegura ibitaramo byo gusetsa, fally merci yegukanye Igihembo cya Miliyoni 10 mu bihembo byatanze Kuri uyu munsi muri Youth Connekt.
Ni ibihembo byatangiwe mu birori bya Youth Connekt muri Convention center, Hari Kuri uyu munsi wo kuwa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025.

Nyuma yo Gutwara iki gihembo cy’amafaranga angana na Miliyoni 10, fally merci yatangaje ko Aya mafaranga abonye azamufasha kubona ibikenerwa birimo ibikoresho bye kuko yari asanzwe akoresha iby’abandi bikamuhenda, icyo yari afite nk’imbogamizi.
Youth Connekt, mu bihembo by’uyu mwaka hiyongereyemo ibindi byiciro bishya birimo icy’urubyiruko ruri mu buhinzi (agriconnekt), icyiciro cy’abahanzi(artConnekt), icy’urubyiruko rw’abafite ubumuga kimwe n’icyiciro cy’abagore n’abakobwa.
Genz Comedy iyobowe na Fally merci, ihuriyemo abanyarwenya benshi ndetse ni rimwe mu ihuriro ryazamuye abanyempano benshi bamwe muri bo byabahesheje Indi mirimo kuruhande kuburyo Bose bashimira fally merci.
Merci aherutse gusinya amasezerano y’imikoranire n’umujyi wa Kigali, Youth Connekt y’uyu mwaka yaririmbyemo abarimo Chriss Eazy yari yitabiriwe n’abo mu myidagaduro cyane.

fally merci yahawe igihembo cya miliyoni 10 muri youth Connekt

ama ads atuma tudasoma neza mn birabangama tu
twayagabanyijemo