FC Barcelona na Paris Saint-Germain zakatishije itike ya ½ cya UEFA Champions League nubwo zatsinzwe

Kumugoroba washize muri UEFA Champion League hakinwaga imikino yo kwishyura,aho isi yose yaritegereje kumenya amakipe abiri agera muri ½  bwambere nubwo byasga naho amakipe amwe yasaga naho yari afite impamaba ihagije byaje no kurangira ibitego batsinze mu imikino  ibanza  harimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain zakatishije iyo tike nubwo zatsinzwe imikino yazo yo kwishyura.

FC Barcelona yari yagiye gusura   Borussia Dortmund ku kibuga Signal Iduna Park, ikibuga kizwiho kugira abafana bakomeye ku Isi aho yatsinzwe ibitego 3-1 ariko ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-3, bitewe n’uko umukino ubanza yari yari yatsinze ibitego 4-0. Umukino watangiye Borussia Dortmund itangira isatira cyane, nkuko umutoza yari yabitangaje mbere y’umukino ko mu iminota 15 bagomba kuba babonye igitego, byaje no kubahira biba uko bari babigenye maze batsinda penaliti ku munota wa 8 yinjijwe neza na Serhou Guirassy.

Ku munota wa 16, Gross yatsinze igitego cya 2 cya Dortmund ariko kirangwa kuko yari yarariye. Barcelona yakomeje gushakisha uko yishyura nubwo byasaga nubwo iy’ikipe yaje itakomeje ibintu ariko uburyo bwayo bwose ntibwagize icyo bubyara kugeza igice cya mbere kirangiye.

Igice cya kabiri cyatangiye Dortmund ifite imbaraga nyinshi ishaka gutsinda ibitego byinshi ari nako abafana bafanaga kubuiryo bukomeye, maze Guirassy yongera gutsinda igitego cya kabiri cye cy’umukino ku munota wa 48. Ibi byatumye ashyira igitutu kuri Barcelona batangira kugira ubwoba ko bashobora kwishyura. Mu minota itanu yakurikiyeho, myugariro wa Dortmund Bensebaini yitsinze igitego, ahesha FC Barcelona ikizere cyari cyimaze gutakara.

Guirassy yongeye kwigaragaza ku munota wa 77 atsinda igitego cya gatatu cya Dortmund cyikaba icya 12 muri Champions League uyu mwaka, aba umukinnyi wa mbere uyoboye iyi kipe mu gutsinda byinshi mu mwaka umwe,uyu musore Guirassy watsinze ibitego bitatu wenyine n’ibindi bibiri yatsinze bakabyanga. Nubwo Dortmund yakoze ibishoboka byose ngo yishyure icyuho, ntabwo byayihiriye kuko umukino warangiye ari 3-1, FC Barcelona ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-3 kuko yari yaratsinze 4-0 m’umukino ubanza.

Iyi kipe y’Umutoza Hansi Flick izahura n’iza gutsinda hagati ya Bayern Munich na Inter Milan ku mukino w’½ uza kukinywa kuri uyu mugoroba.

Mu wundi mukino wabereye muri Villa Park ni ukino wakurikiranywe n’igikomangoma cy’ubwongereza , Aston Villa yari yakiriye PSG gusa icyize cyari gike ariko n’umwe mu imikino waruryohereye jisho kuko ano makipe yombi yatakaga cyane. Paris Saint-Germain yaje gutangira umukino neza, itsinda ibitego bibiri bya mbere mu minota 30 ya mbere maze Astoni Villa icyizere kirayoyoka burundu kuko ibitego byari bimaze kuba 5-1. Hakimi yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 11, mu gihe Mendes yatsinze icya kabiri ku wa 28.

Aston Villa ntiyacitse intege, yakomeje kwataka maze k’umunota wa ibona igitego  34 gitsinzwe na Tielemans. Mu gice cya kabiri, iyi kipe yo mu Bwongereza yigaranzuye PSG binyuze kuri John McGinn ku munota wa 55 na Marcus Rashford ku wa 57 maze icyizere cyiragaruka amkipe arataka yose agenda ahusha ibitego byinshi,Astoni Villa yasabwaga igitego 1 ubundi bakajya muri penalite ariko bagerageje birangira byanze .

Nubwo Aston Villa yatsinze uyu mukino 3-2, ntiyabashije kubona itike ya ½ kuko PSG yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 5-4. Iyi kipeitegereje uza gutsinda hagati ya Arsenal na Real Madrid kugira ngo amenye uwo bazahura.

Serhou Guirassy yatsinze ibitego bitatu wenyine ibindi bibiri barabyanga

FC Barcelona yageze muri 1/2 cya UEFA Champion League baherukagamo muri 2019

PSG yasezereye Astoni Villa bigoranye kugiteranyo cy’ibitego 5-4

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends