Kuri uyu wa 08 Nzeri, hateranye inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA maze ifata ibyemezo bikurikira bigamije guteza imbere no kunoza imiyoborere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo (Rwanda Premier League) ku buryo bukurikira.

Abanyamahanga mu mwaka w’imikino wa 2025/26
Guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemererwa ku rupapuro rw’umukino (Match Sheet) ntugomba kurenza umunani (8). Nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga.
kiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga
Guhera mu isoko ry’igurisha n’igurishwa ritaha, kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga bizajya bikorwa ku giciro cya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 RWF).
Gukinishwa abakinnyi b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 (U21)
Guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, buri kipe izasabwa kugira nibura abakinnyi batatu (3) b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino (Match Sheet).
Amatike ku mikino ya Premier League
Ishyiraho ry’ingano y’amafaranga yo kugurisha amatike ku mikino ya Premier League zizajya zirwa na Rwanda Premier League.
FERWAFA izakora inama na RPL kugira ngo kwemera uburyo bw’inyungu zizajya zisaranganywa hagati y’impande zose birebwa.