Mu ijoro ryakeye hakomezaga imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe gikomeje kubera muri Leta zunze ubumwe z’ Ameca, batangiye gukina imikino isoza amatsinda amakipe amwe yamaze kugera muri 1/8 naho andi yamaze gusezererwa.
Mu itsinda B niho babimburiye andi makipe gukina imikino ya Gatatu mu itsinda, ikipe yabimburiye izindi zose kugera 1/8 n’ikipe ya PSG yasabwaga gitsinda umukino wayo, yaje no kubitwaramo neza itsinda ikipe ya Seattle Sounders FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Kvaratskhelia k’umunota wa 35, Hakimi ashimangira itsinzi k’umunota wa 67,PSG iba igeze muri 1/8, kurundi ruhande byatunguye benshi nyuma yo yo gutsinda Botafogo FR igitego 1-0 kandi yasabwaga ibitego 2 kugira ikomeze byaje kurangira ikipe ya Atletico Madrid isezerewe mu matsinda itageze muri 1/8, kuko muri iri tsinda B hazamutse PSG n’amanota 6, Botafogo n’amanota 5, maze Atletico Madrid isezererwa n’amanota 5 inganya Botafogo ariko ikibazo kiba ibitego kuko Atletico irimo umwenda w’igitego(-1), iba iserewe gutyo idakandagiye muri 1/8 iba ikipe yambere yo K’umugabane w’iburayi yambere izerewe itaragera muri 1/8.
Mu itsinda A naho bakinnye imikino isoza amatsinda ikipe ya Inter Miami ya Lionel Messi nayo yageze muri 1/8 nyima yo kunganya na Palmerias yo muri Brazil ibitego 2-2 ihita yuzuza amanota 5, muri iritsinda A ikipe kandi ikipe ya Porto yakurikiye Atletico Madrid kuko nayo nyiybashije kugera muri 1/4 nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Al Ahly igaraye umugabane wa Africa ibitego 4-4, Al Ahly yihagaze bya kigabo kuko yanganyije imikino 2 itsindwa umwe birangira isaruye miliyo 12$ gusa. muri iri Tsinda Palmerias yazamutse ifite amanota 5, Inter Miami izamuka nayo ifite amanota 5, maze Porto na AL Ahly zasezererwe.
Ikipe ya Inter Miami ya Lionel Messi n’ubwo yakomeje muri 1/8 yahuye n’isanganye kuko igomba gucakirana n’ikipe ya PSG, Lionel Messi azaba akina n’ikipe yahozemo mbere y’uko ajya muri Inter Miami, n’umukino uzaba 29/06/2025, naho Palmeiras v Botafogo nzo zizahura muri 1/8.

PSG izahura na Inter Miami muri 1/8

LionelMessi azahura n’ikipe yahozemo mbere y’uko yerekeza muri Inter Miami

Atletico Madrid yaserewe itageze muri 1/8
