FIFA Club World Cup 2025: imikino igeze aho rukomeye PSG izacakirana na Bayern munich muri 1/4

K’umunsi wejo hakomezaga imikino ya 1/8 y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe gikomeje kubera muri Leta Zunze ubumwe za America, aho ikipe ya PSG yanyagiraga ikipe Inter Miami ya Lionel Messi ibitego 4-0 igahita yerekeza muri 1/4 cy’Irangiza, naho ikipe ya Bayern munich nayo yaje kwitwara neza itsinda ikipe Flamengo Ibitego 4-2.

ikipe ya PSG byari byitezwe ko hatagize igihinduka igomba gutsinda ikipe ya Inter miami, nina ko byaje kugenda banayirusha cyane kuko abafaransa bigampye ngo iyo babishaka bari kuyitsinda byinshi, gusa PSG yeretse Inter Miami ko ifite byinshi byo kwiga, n’ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino abanshi batangira kugira ubwoba bw’uko Inter Miami yaza kunyagirwa ibitego byinshi gusa igice cya Kabiri abasore ba PSG baje ibintu basa n’ababyoroheje birangira ntagitego kibonetsemo, k’umunota wa 6 gusa PSG yari yamaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Joao Neves, yongera gutereka igitego cya Kabiri k’umunota wa 39, Alvies yitsinda igitego cya Gatatu kumupira waruhinduwe imbere y’izamu, maze Hakimi utagisiba gutsinda aza gushyiramo igitego cya kane k’umunota wa 45.

Umukino urangiye umusore bita Osimeni Dembele yakoze agashya yagiye kwa Lionel messi umupira aho k’umwaka wonyine amwaka inkweto ndetse n’ikabutura byose arabijyana.

Umukino wakurikiyeho wari umukino wahuje ikipe ya Bayern munich yo m’ubudage ndetse n’ikipe ya Flamengo yo muri Brazi ibitego 4-2, n’umukino warufunguye ku mpande zombi gusa mu minota 2 ya mbere Bayern yari yamaze gushyira ibitego 2-0, k’umunota wa Gatandatu cyitsinzwe n’umusore wa Flamengo witwa Erick Plugar, Harry kane ashiyiramo igitego cya kbairi k’umunota wa 16, Flamengo yishyuye igitego cya mbere k’umunota wa 33 gitsinzwe na Gerson, gusa k’umunota wa 41 Goretzka yaje gutsindira bayern Munich igitego cya Gatatu birangira igice cya mbere ari ibitego 3-1

Mu gice cya kabiri k’umunota wa 54 Jorginho wahoze muri Arsenal yaje gutsindira ikipe ya Flamengo igitego cya Kabiri kuri Penalite, gusa ntago byari bihagije Harry kane watsindaga igitego cya 41 muri uyu mwaka w’imikino yashizemo agashinguracumu k’umunota wa 73 , bayer munich iba ikatishije itike ya 1/4.

Bayern Munich izahura na PSG muri 1/4, n’umukino utegerejwe n’abantu benshi cyane kuko ano makipe yombi asanzwe akomeye ndetse wavuga ko bahuye hakiri kare cyane, imwe muri zo izakomeza igomba kuzahura hagati yayizakomeza hagati ya Chelsea na Palmerias.

Kuru uyu munsi imikino ya 1/8 nabwo irakomeza nkaho ikipe ya Inter Millan iza kuba ikina n’ikipe ya Fluminense ku isaha ya 21h00, naho murukerera ikipe ya Manchester city igakina n’ikipe ya Al Hilal yo Soudi Arbia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends