Kuri icyi cyumweru tariki ya 13 Nyakanga nibwo hateganyijwe umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi cy’Amakipe, n’umukino urza guhuza ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ndetse na Chelsea yo m’Ubwongereza .
N’umukino ukomeye cyane uraza gutangira ku isaha ya 21h00, umukino urabera kuri sitade MetLife Stadium mu mujyi wa New Jersey, n’umukino kandi uri buze kwitabirwa na Prezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donld Trump.
N’umukino uraza kuba ukomeye cyane n’ubwo abasesenguzi bakomeje kujyenda bahereza ikipe ya PSG amahirwe bagendeye ukuntu irimo kujyenda yitwara neza muri uyu mwaka w’imikino bikajyendana n’inzira amakipe yombi yagiye anayura kugira ngo agree k’umukino wanyuma, bisa n’aho ikipe ya Chelsea yanyuze mu nzira zoroshye.
Ikipe ya Chelsea yarihereye mu itsinda D irikumwe n’ikipe ya Los Angeles, Flamengo ndetse na Espérance de Tunis,ikipe ya Chelsea yazamutse mu itsinda ariya kabiri kuko yatsinze imikino ibiri itsindwa umukino umwe yatsinzwemo na Flamengo 3-1. Muri 1/8 ikipe ya Chelsea yihanije Benifica iyitsinda ibitego 4-1, naho muri ¼ yakuyemo Palmerias ibitego 2-1, muri ½ yakuyemo ikipe ya Fluminense iyitsinze ibitego 2-0.
Ikipe ya PSG nayo yarihereye mu itsinda B aho yatsinze ikipe ya Atlético Madrid ibitego 4-0, nayo itsindwa na Botafogo 0-1, nayo itsinda Seattle Sounders FC ibitego 2-0, muri 1/8 yakuyemo ikipe ya Inter Miami iyitsinda ibitego 4-0, muri ¼ yakuyemo Bayer munich iyitsinze ibitego 2-0, maze yihaniza Real Madrid iyitsinze ibitego 4-0.
Mumateka aya makipe amaze guhura inshuro Esheshatu aho ikipe ya Chelsea yatsinze kabiri ndetse PSG nayo yatsinze inshuro eshatu banganya 1.
n’umukino utegerejwe n’abantu benshi kuko bashaka kumenya ikipe itwara igikombe cy’isi cy’amakipe kivuguruye, uyu mwaka igikombe cyitabiwe n’amakipe 32 mbere cyajya cyitabirwa n’amakipe 6 gusa, iki gikombe cyizajya kiba nyuma y’imyaka ine.