M’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo hakinywa imikino isoza amatsinda, byarangiye amakipe yose azakina 1/8, n’uko azagenda ahura byamaze kumenyekana kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda H.
Icya abantu benshi bari biteze n’uko byari gushoboka ko ikipe ya Real Madrid na Manchester City zahurira muri 1/8 kuko byashoboka, gusa siko byaje kugenda kuko ano makipe yombi yaje kwitwara neza cyane atsinda imikino yayo yose bituma yose aba ayambere mu itsinda bivuze ko ntaho yahurira.
K’umunsi wejo mu F ari naho Manchester City iri barakinaga umukino warufite icyo uvuze cyane n’umukino Manchester City yanyagiyemo ikipe ya Juventus ibitego 5-2, ibitego byatsinzwe n’abasore barimo J. Doku 9’, P. Kalulu 26’ (OG), E. Haaland 52’ wuzugaga igitego cya 300 ku myaka 24 gusa P. Foden 69’ utagisiba gutsinda ukomeje kwitwara neza muri iyi mikino maze Sávio 75’ ashyiramo agashinguracumu manchester City yongera kwibutsa abantu ko umwaka w’imikino utaha izaba ihari kandi yiteguye neza, Ikipe Juventus yagayitse kuburyo bukomeye cyane ibitego by’impozamarira byatsinzwe na T. Koopmeiners 11’ ndetse na D. Vlahović 84’, Gusa ntibyayibujije kuzamuka mu itsinda ari iya kabiri n’amanota 6 naho Manicity izamuka n’amanota 9.
Nyuma y’uko ikipe ya Manchester City yarimaze kwitwara neza cyane hari hategerejwe ko ikipe ya Rael Madrid nayo iza kwitwara gusa nayo yaje kwitwara neza cyane itsinda ikipe ya FC Sulzburg ibitego 3-0, nayo ihita iyobora itsinda H n’amanota 7 ikurikirwa na Al Hilal n’amanota 5, Real Madrid ikomeje gukina idafite Mbappe kubera ikibazo cy’uburwayi, yaje gutsindirwa n’abasore barimo Vinicius Junior k’umunota wa 40, akaba ari nawe watowe nk’umukinnyi w’umukino kuko yitwaye neza, nyuma yaho akimara gutsinda igite k’umunota wa 45 yahaye pase nziza y’agatsitsino Valverde ahita atsinda igitego cya kabiri, k’umunota wa 84 Garcia ashyiramo igitego cya Gatatu.
Real Madrid izahura n’ikipe ya Juventus muri 1/8 n’umukino ukomeye n’ubwo Juventus naraye yerekanye intege nkeya ariko ntago byakuraho ko arikipe isanzwe ikomeye, k’urundi ruhande ikipe ya Manchester City izahura n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arbia ikipe nayo yerakanye ko haricyo yakora
Ntakipe n’imwe yo k’umugabane wa Africa yabashije kugera muri 1/8 yose yasezerewe mu matsinda, Al Hilal niyo yonyine yo muri Asia yabashije kugera muri 1/8.
Imikino ya 1/8 izatangira k’umunsi w’ejo tariki ya 28 ikipe Butafogo FR ikina n’ikipe ya Fluminense guhera sa 18h00.

Manchester City yatsinze Juventus ibitego 5-1

Manchester City izahura na Al Hilal muri 1/8


Real Madrid izahura na Juventus muru 1/8
